Iyi kipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakinaga muri Shampiyona ya Uganda, aho yabasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.
Abo bakinnyi ni uwitwa ATEGEKA Stephen wakiniraga SOANNA FC yo muri Uganda, ndetse na NORMAN Ogik wakinaga mu ikipe ya POLICE FC yarangije Shampiyona ku mwanya wa 11, uyu akaba akina nka rutahizamu.
Aba bakinnyi baje kwiyongera ku mutoza Seninga Innocent uheruka kwerekeza muri iyi kipe, JIMMY Abdul Habonimana wavuye muri LES LIERRES FC y’i Burundi na NAHIMANA Kavumbagu Guy wavuye muri Bujumbura City.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|