Etincelles, Marines na Rutsiro Fc banze umwanzuro wa MINISPORTS wo gushaka ahandi bakinira

Amakipe akinira kuri Stade Umuganda y’i Rubavu ntibavuga rumwe n’umwanzuro wa Minisiteri ya Siporo ubasaba gushaka ikindi kibuga bazajya bakiriraho indi mikino

Mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hagiye gusubukurwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho izaba igeze ku munsi wayo wa gatatu, amakipe akinira kuri Stade Umuganda ari yo Marines Fc, Etincelles Fc ndetse na Rutsiro FC ntaramenya neza aho azakirira imikino yayo.

Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports
Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports

Ibi byaje nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imenyeshereje aya makipe ko agomba gushaka ahandi akinira, aho impamvu yatanzwe ari ukuba iyi Stade yarangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 11 Ugushyingo 2021.

Tariki 15/11/2021 aya makipe atatu yishyize hamwe yandikira akarere ka Rubavu asaba ko kabakorera ubuvugizi bakakirira imikino yabo kuri Stade Umuganda, aho bagaragaza ko iyi Stade nta bibazo yagize byayibuza kwakira imikino n’abafana.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 16/11/2021, Ferwafa yandikiye aya makipe atatu iyamenyesha ko ishingiye ku mabaruwa ya MINISPORTS mu bihe bitandukanye, isaba aya makipe gutangaza ibindi bibuga izakiriraho imikino bitarenze uyu munsi tariki 17/11/2021.

Aya makipe yose uko ari atatu yaje kongera kwandikira Ferwafa bayimenyesha ko bashingiye ku kuba babona ikibuga kitarangiritse, ndetse n’ubushobozi bw’amakipe yabo nta handi bazakirira iyi mikino usibye kuri Stade Umuganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka