Etincelles ihagaritse umuvuduko wa Rayon Sports nyuma yo kunganya

Ikipe ya Rayon Sports ntibashije ntibashije kwikura imbere ya Etincelles aho binganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka bitewe n’uko buri kipe yari ifite icyo iharanira, aho Rayon Sports yarwaniraga intsinzi ngo irebe ko yakomeza gusatira APR Fc iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Etincelles yo yarwaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri n’ubwo zose zigisigaje imikino yo gukina.

Rayon Sports yaje gutangira isatira cyane ndetse iza no guhusha ibitego byinshi, aho byinshi byahushwaga n’umukinnyi Ismaila Diarra wanakomeje gushinjwa n’abafana ko ari kwiharira umupira.

Ku munota wa 32 w’umukino ikipe ya Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique, nyuma y’aho Ismaila Diarra yari amaze gucenga umunyezamu ariko umupira uramusiga.

Savio yishimira igitego cya Rayon Sports
Savio yishimira igitego cya Rayon Sports

Uko igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe

Igice cya kabiri kigitangira Ismaila Diarra yaje kugongana n’umunyezamu wa Etincelles, maze bose baza guhita basimburwa.

Umutoza wa Rayon Sports yahise yinjiriza mu kibuga icya rimwe umukinnyi Irambona Eric wasimbuye Manishimwe Djabel, naho Ismaila Diarra asimburwa na Muhire Kevin.

Nyuma y’iminota mike Muhire Kevin yinjiye mu kibuga yaje guhita ahabwa ikarita y’umutuku we na Habimana Hussein wa Etincelles, nyuma yo gushyamirana mu kibuga.

Ku munota wa 70 Etincelles yaje guhita yishyura igitego ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc, maze ikomeza kugihagararaho birangira amakipe yombi anganya 1-1.

Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Mugisha Francois (Master), Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Davis Kasirye.

Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri
Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri

Etincelles: Bariteze Danny, Gikamba Ismael, Gasozera Hassan, Nahimana Isiaka, Mugwaneza Pacifique, Habimana Houssein, Nizeyimana Mirraf, Manishimwe Yves, Kambale Salita Gentil, Ndikumana Bodo, Kikunda Patrick.

Etincelles yabanje mu kibuga
Etincelles yabanje mu kibuga

Andi mafoto kuri uyu mukino

Andi mafoto menshi wayareba HANO

Amafoto: MUZOGEYE Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Genda Plaisir umuseke.com watumye umenya gufotora neza. Turakwemera kabisa uzasubire k’umuseke.com kubashimira pe

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Urugamba ruracyakomeza aba rayon ntibacike intege ,uko batakaje na bakeba niko bashobora gutakaza .Gusa bagerageze gukosora bagabanye kurata ibitego byabazwe.

karasira yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

biranshimishije peee?

erisa yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Manawe! Muranyemeje Kuko Murabanyamakuru Bumwuga. Nimwe Bambere Mukoze Iyi Nkuru. Gusa Nshimishijwe Nokunganya Kwa Rayon Imana Ishimwe!!!

Ezechiel kicukiro yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka