Etincelles FC yatesheje amanota Kiyovu Sports,Police FC ibona intsinzi ya mbere

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 habaye imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona aho ikipe ya Kiyovu Sports yujujuje umukino wa kabiri idatsinda inganyije na Etincelles 1-1,Police FC na Rwamagana City zikabona intsinzi yazo ya mbere.

Mu mukino wabanje kubera kuri Sitade ya Kigali,saa cyenda ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Etincelles FC 1-1. Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu Sports nta buryo bwinshi yabonye imbere y’izamu kimwe na Etincelles FC. ikipe ya Etincelles niyo yafunguye amazamu ku munota wa 72 igitego cyatsinzwe na Moro Sumaila giturutse ku mupira waruhinduwe na Niyonsenga Ibrahim wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Etincelles yatunguye Kiyovu yari imaze iminsi mu byishimo
Etincelles yatunguye Kiyovu yari imaze iminsi mu byishimo

Kiyovu Sports yongeyemo imbaraga hinjira abakinnyi abakinnyi nka Nkinzingabo Fiston,Riyad Nordien na Benedata Janvier. Ku munota wa 87 yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Bizimana Amiss umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1 Kiyovu Sports itakaje amanota abiri nyuma yo gutsindwa na Sunrise ku munsi wa kane wa shampiyona ibitego 2-1

Kuri Stade ya Kigali kandi saa kumi nebyiri ikipe ya Police yari itari yabona inota na rimwe cyangwa ngo itsinde igitego mu mikino itatu yari imaze gukina yakiriye Bugesera FC yaherukaga gutsinda APR FC.Uyu mukino Police FC yaranzwe no gukina neza kuva ku munota wa mbere ishyira ku gitutu Bugesera FC yakoraga amakosa menshi. Ku munota wa 25 Twizerimana Onesme yaboneye igitego ikipe ya Police FC yongera kuyibonera icya kabiri ku munota wa 33 igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Bugesera FC yakoze ibishoboka byose ikina neza ishaka uko yakwishyura byayihiriye ku munota wa 69 w’umukino ubwo myugariro Kato Samuel yatsindaga igitego ku mutwe, ikipe ye ikomeza kotsa igitutu ishaka igitego cyo kunganya iki gitutu cyanatumye Police FC ibona ikarita y’umutuku yahawe Shami Carnot Sibomana ariko umukino urangira Police FC ibonye amanota atatu ya mbere n’intsinzi y’ibitego 2-1.

Ikipe ya Mukura VS yatsindiye Sunrise mu rugo ibitego 2-1 byatsinzwe na Mukongotya Robert ku munota wa 40 nuwa 56 Sunrise itsindirwa na Niyibizi Vedaste ku munota wa mbere mu gihe Rwamagana City nayo yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 cya Shumbusho Aphrodis ku munota wa 80.

Uretse umukino wasubitswe wagombaga guhuza Rayon Sports na AS Kigali, imikino irindwi yakinwe ku munsi wa gatanu yatsinzwemo ibitego 13 mu gihe amakipe atanu(5) ariyo yabonye intsinzi.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka