Etincelles FC yasinyishije abakinnyi 5 barimo n’uwo muri RDC

Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring Club Virunga (DC VIRUNGA) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Etincelles FC yasaga n’aho icecetse ku isoko ry’abakinnyi ugereranyije n’andi makipe, yo mu cyiro cya mbere muri shampiona hano mu Rwanda. Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, nibwo yerekanye ko nayo yiteguye umwaka utaha maze isinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, harimo 2 yakuye mu ikipe ya Musanze FC, umwe muri DC Virunga, umwe muri As Muhanga ndetse n’undi bakuye mu Magaju FC.

Muri abo bakinnyi ikipe ya Etincelles yasinyishije, hari Saleh Nyirinkindi ukina asatira wari umaze iminsi atandukanye na Musanze FC akaba yasinye imyaka 2, Amani Rutayisire bakuye muri As Muhanga akaba akina inyuma yugarira ku ruhande rw’ibumoso, we akaba yasinye imyaka itatu.

Claude Ndayishimiye wakiniraga Amagaju FC
Claude Ndayishimiye wakiniraga Amagaju FC

Hari kandi Claude Ndayishimiye ukina inyuma yugarira ku ruhande rw’iburyo, akaba yarahoze akinira Les Lierres yo mu Burundi ubu akaba yari mu ikipe y’Amagaju, we yasinye imyka 3, Uzayisenga Maurice, uyu musore akaba ashobora gukina imyanya irenze umwe mu kibuga kuko akina nka nimero 6 cyangwa 8, akaba yasinye imyaka 2 ndetse na rutahizamu Jurence Butu Lukenayo, we bakuye mu ikipe ya DC Virunga.

Nyuma yo gusinyisha abo bakinnyi, ikipe ya Etincelles yongeye kugirira ikizere Radjab Bizumuremyi, nk’umutoza wayo mukuru aho yamuhaye amasezerano y’umwaka umwe.

Uzayisenga Maurice wavuye muri Musanze FC
Uzayisenga Maurice wavuye muri Musanze FC

Ikipe ya Etincelles yasoje ku mwanya wa 11 n’amanota 34 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Biteganyijwe ko shampiyona y’umwaka utaha izatangira tariki ya 19 kanama 2022.

Saleh Nyirinkindi wakiniraga Musanze FC akaba yasinye imyaka 2
Saleh Nyirinkindi wakiniraga Musanze FC akaba yasinye imyaka 2
Amani Rutayisire wavuye muri As Muhanga
Amani Rutayisire wavuye muri As Muhanga
Radjab Bizumuremyi yasinye umwaka umwe nk'umutoza mukuru
Radjab Bizumuremyi yasinye umwaka umwe nk’umutoza mukuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka