Etincelles FC yahagaritse umutoza Bizimana Abdou (Bekeni)

Ikipe ya Etincelles FC yahagaritse uwari umutoza wayo mukuru Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni kubera umusaruro muke.

Ibi ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bwabinyujije mu ibaruwa bwandikiye uyu mutoza ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 bumumenyesha ko ahagaritswe gutoza iyi kipe mu mikino umunani ya shampiyona yose isigaye ndetse n’imikino y’igikombe cy’Amahoro 2022.

Bizimana Abdou yahagaritswe kubera umusaruro muke
Bizimana Abdou yahagaritswe kubera umusaruro muke

Bizimana Abdou ahagaritswe nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ibitego 2-1 kuri Sitade Umuganda. Nyuma y’uyu mukino byavuzwe ko uyu mutoza yaba yarawugurishije, ariko we yarabihakanye. Icyakora ubuyobozi bw’ikipe bwo bwamusabye ibisobanuro nyuma y’uyu mukino abitanga mu ibaruwa yanditse ku wa 23 Werurwe 2022 ariko ubuyobozi bukaba bwavuze ko butanyuzwe na byo.

Imikino isigaye ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro yose izatozwa n’uwari umutoza wungirije, Bizumuremyi Radjab.

Ikipe ya Etincelles FC kugeza ubu mu mikino 22 imaze gukina iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21 ikaba irusha ikipe ya nyuma ari yo Gicumbi FC amanota atanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rajab arongeye aracakye

muhire yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka