Etincelles yatesheje APR amanota i Rubavu

Ikipe ya Etincelles yari yahize ko izatsindira ikipe ya APR FC kuri Sitade Umuganda ntiyashoboye kubigeraho cyakora amakipe yombi yaje kunganya.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi, amakimbe yombi ashobora gutsinda ndetse bituma umukinnyi w’ikipe ya Etincelles ahabwa ikarita itukura.

Ku munota wa 21 ni bwo umukinnyi wa APR Nshuti Innocent yashoboye guha icyizere ikipe ye, ayitsindira igitego maze ibyishimo ku bafana ba APR byuzura Sitade Umuganda.

Ikipe ya Etincelles yakomeje kugerageza amahirwe yo gushaka kugombora igitego no gutsinda ariko ntibyayihira, nkuko ku rundi ruhande abakinnyi ba APR bashakaga guhamya ubudahangarwa batsinda Etincelles na bo ntibibahire.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR ku busa bwa Etincelles, ndetse mu gice cya kabiri ikipe ya APR yiganza imbere y’amazamu ya Etincelles. Gusa ku munota wa 85 ni bwo abakinnyi ba Etincelle bongeje umurego, maze ku munota wa 89 umukinnyi wa Etincelles, Niyibizi Rhamazani atsinda igitego cyongereye ibyishimo bya Etincelles bicecekesha abafana ba APR.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, maze abafana ba Etincelles batangariza Kigali Today ko ibyo bifuzaga babigezeho nubwo batabigezeho neza.

Umwe yagize ati “Twari twabivuze ko APR tuzayikoza isoni, kandi urabona ko tubigezeho nubwo tutabigezeho neza, kunganya kuri twe ni intsinzi. Kuko igitego badutsinze tutacyemera ahubwo umusifuzi na we yakinnye, naho Bekeni we tumuri inyuma”.

Umutoza wa Etincelles FC Bizimana Abdu ‘Bekeni’ yatangaje ko afitiye icyizere abakinnyi be kandi yasabye abakinnyi be gukoresha imbaraga kuko bagiye gukina n’ikipe ifite uburambe n’ubushobozi.

Bizimana Abdu ‘Bekeni’ yikomye abayobozi b’amakipe ,aho abatoza bahindurwa cyane bigatuma abakinnyi batamenyera abatoza.

Ati “APR igira abatoza bagira igihe batoza bakagira aho bayivana n’aho bayigeza, naho twe amakipe yacu aduhinduranya kenshi ugasanga ibyo abakinnyi bigishijwe bihise bihindurwa n’undi”.

Bizimana Abdu ‘Bekeni’ avuga ko nta cyo anenga umusifuzi kuko ari umuntu, cyakora avuga ko igitego APR yabatsinze atacyemera nubwo atabiheraho ngo avuge ko umuzifuzi yabikoze abishaka.

Ati “Gutoza no gusifura ni ibintu bitandukanye, ikarita yatanze n’igitego twatsinzwe ntitubyemeranyaho ariko ni umuntu nta cyo naheraho mushinja”.

Bizimana Abdu ‘Bekeni’ avuga ko kwitwara neza kuri we abikesha ubuyobozi bw’ikipe avuga ko nibumubera bwiza azakomeza kwitwara neza, kandi nibumubera bubi na bwo ikipe izaba mbi.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi, wari wavuze ko yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0 mu mikino ibanza kandi yiteze umukino utandukanye, nyuma y’umupira yatangaje ko bakinnye neza kandi bahombye ibitego byinshi, avuga ko nta cyo ashinja umusifuzi ahubwo agiye gukomeza gutegura abakinnyi kuko bakina neza kandi umukino wose umubera isomo.

Etincelles FC yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Etincelles FC yari ku mwanya wa cyenda n’amanota 21 mu gihe APR FC itaratsindwa, yari iyoboye shampiyona n’amanota 41 mu mikino 17 yari imaze gukinwa.

Etincelles FC iheruka gutsinda APR FC muri Mata 2016, igitego 1-0 ndetse mu mikino 21 iheruka guhuza amakipe yombi, ikipe y’ingabo yatsinzemo 16, zombi zinganya imikino ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka