Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports

Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi, Etienne Ndayiragije, yerekanywe nk’umutoza wa Kiyovu Sports aho aje gusimbura Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa n’iyi kipe.

Etienne Ndayiragije afite akazi ko gufasha Kiyovu Sports gutwara igikombe cya Shampiyona
Etienne Ndayiragije afite akazi ko gufasha Kiyovu Sports gutwara igikombe cya Shampiyona

Amakuru y’ibiganiro hagati ya Etienne Ndayiragije na Kiyovu Sports yatangiye gucicikana ku wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Kiyovu Sports na Mike Mutebi watoje ikipe ya KCCA yo muri Uganda.

Mbere yo gukina na Rayon Sports ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwerekanye umutoza Etienne Ndayiragije bivugwa ko aje gutoza amezi abiri ya Shampiyona.

Etienne Ndayiragije yakiniye ikipe ya Mukura VS akaba afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda. Ni umugabo watoje amakipe arimo Vital’o yo mu Burundi mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri KMC mu mwaka wa 2015. Nyuma yo kuva muri KMC yatoje ikipe ya Mbao akomereza muri AZAM FC yavuyemo yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Tanzania yaherukaga kwirukanwamo.

Kiyovu Sports iri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Rayon Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Imikino ya Kiyovu Sports mu itsinda rya Kane

Imikino Ibanza

Tariki ya 01/5/2021
 Rutsiro FC 2-1 Kiyovu Sports

Tariki ya 05/05/2021
 03:30: Kiyovu Sports vs Rayon Sports : Sitade Amahoro

 Tariki ya 08/05/2021
 12:20: Gasogi United vs Rayon Sports : Sitade Amahoro

Imikino yo kwishyura

Tariki ya 11/05/2021
 03:00: Kiyovu Sports vs Gasogi united : Sitade Amahoro

Tariki ya 14/05/2021
 03:30: Rayon sports vs Kiyovu Sports : Sitade Amahoro

Tariki 17/052021
 12:30: Kiyovu sports vs Rutsiro: Sitade Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka