Ethiopia yihereranye Amavubi mu mukino wa kabiri wa CECAFA

Mu mukino wa kabiri wa CECAFA y’abagore iri kubera mu Rwanda, Ethiopia inyagiye Amavubi ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Umukino ugitangira Amavubi yasatiraga Ethiopia ndetse banabona koruneri 2 na Coup-Franc imwe, ariko ntihagira ikivamo.

Ethiopia yihereranye Amavubi mu mukino wa kabiri wa CECAFA
Ethiopia yihereranye Amavubi mu mukino wa kabiri wa CECAFA

Ikipe ya Ethiopia yatangiye kurusha u Rwanda ku buryo bugaragara, iza no kubona igitego ku munota wa 32.

Ni igitego cyagiyemo ya Coup-Franc yari itewe neza maze umunyezamu w’Amavubi awukuramo ariko ntiyawugumana, Meselu Abera Tesfamariam ahita asongamo.

Nyuma y’iki gitego Ethiopia yakomeje kurusha u Rwanda guhererekanya neza imipira, ndetse n’abafana benshi bafana u Rwanda batangira kwifanira Ethiopia.

Amavubi ntabashije kwikura imbere ya Ethiopia
Amavubi ntabashije kwikura imbere ya Ethiopia

Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeye gutangira asatira Ethiopia, ariko amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro, bibaviramo gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 65 gitsinzwe na Alemnesh Geremew Asefa.

Amavubi yatakazaga imipira myinshi mu kibuga hagati
Amavubi yatakazaga imipira myinshi mu kibuga hagati

Ku munota wa 46 w’umukino, Senaf Wakuma Demise yatsindiye Ethiopia igitego cya gatatu, igitego cyaryoheye abafana bituma n’abafana u Rwanda bamuha amashyi, umukino urangira ari ibitego 3-0

Ethiopia yarushaga Amavubi guhererekanya neza umupira
Ethiopia yarushaga Amavubi guhererekanya neza umupira

Uyu mukino wari wabimburiwe n’uwahuje Uganda na Tanzania, umukino warangiye Tanzania inyagiye Uganda ibitego 4-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka