Ethiopia yageze mu Rwanda aho ivuga ko yiteguye gusezerera Amavubi (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yamaze kugera mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu guhatanira itike ya CHAN 2020 izabera Cameroun

Ku i saa munani n’igice ni bwo ikipe y’igihugu ya Ethiopia yari igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho ije gukina umukino wo kwishyura n’Amavubi. ikaba yahise yakirwa n’umwe mu bakozi ba Ferwafa.

Umukino ubanza wabereye muri Ethiopia Amavubi yari yatsinze igitego 1-0 cya Sugira Ernest.Ikipe izasezerera indi izahita ibona itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Cameroun mu 2020.

Iyi kipe yaje guhita yerekeza kuri Hotel igomba gucumnikamo muri iyi minsi izaba iri mu Rwanda, aho yabanje gufata amafunguro nyuma ikaza guhita yerekeza mu myitozo yoroheje kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza wa Ethiopia Abraham Mebratu yatangaje ko n’ubwo batakaje umukino wa mbere biteguye kwitwara neza mu mukino wo kwishyura, ndetse ko hari n’abakinnyi batari bakinnye ubu bazakina

Yagize ati"Twatsinzwe umukino wa mbere mu rugo, ariko haracyari indi minota 90 yo gukina, dufite icyizere ko tuzitwara neza, kuko hari n’abakinnyi babiri bari baravunitse mu mukino wa mbere ariko ubu bameze neza"

Umukino wo kwishyura w’Amavubi na Ethiopia uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda zuzuye.

Amafoto y’ikipe ubwo yageraga i Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amavubi yacu ndayizeye agiye kutwereka ibirori adutsindira Ethiopia.

Dufite igitego cyacu tuzigamye.

Amavubi Oyeeeee!

Rwandanga J Damascene yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka