Espoir ishobora gusezererwa mu gikombe cy’amahoro kubera gusimbuza binyuranyije n’amategeko.

Ikipe ya Espoir ishobora guterwa Mpaga igasezererwa mu gikombe cy’amahoro bitewe n’amakosa yakoze mu mukino wo kwishyura.

Ikipe ya Etincelles irashinja Espoir gusimbuza abakinnyi bagera kuri 4 mu gihe hemewe gusimbuzwa abakinnyi 3 bikaba ari na byo bishobora gutuma isezererwa niharamuka hagaragajwe koko niba ari byo hagendewe kuri raporo y’umusifuzi.

Aya makipe yahuye mu mukino wo kwishyura kuri stade ya Kamarampaka mu karere ka Rusizi wari warangiye Espoir itsinze ibitego 3-0 mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1

Ikipe ya Espoir Fc ngo yaba yararenze ku itegeko
Ikipe ya Espoir Fc ngo yaba yararenze ku itegeko

Umutoza wa Etincelles Ruremesha Emmanuel aganira na Kt Sports ikiganiro cya Siporo cya Kt Radio kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017 yavuze ko bagiye kubaza mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa babaze impamvu hasimbujwe abakinnyi 4 kandi hemewe batatu.

Ati”atwe byadutunguye urebye ukuntu basimbuje abakinnyi 4 niyo mpamvu dushaka kubaza impamvu yabyo kuko natwe mu mukino ubanza twashatse kubikora abasifuzi baratwangira ubwo kereka niba mategeko Atari amwe”

Itegeko rigaragaza ko gusimbuza ari abakinnyi batatu

Rutayisire Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yavuze ko raporo y’abasifuzi itaraza ariko akanemeza ko habaye harakozwe amakosa mu gusimbuza ikipe ya Espoir yahita isezererwa hagakomeza Etincelles.

Ati ”Iyo habayeho ikosa nk’iryo rinyuranyije n’icyo amategeko ateganya harebwa itegeko ryapfuye n’igihano cyaryo ubwo rero nitubona raporo y’umusifuzi koko tugasanga iyo kipe ibyo ivuga bifite ishingiro birumvikana akanama gashinzwe amarushanwa kazicara gafate umwanzuro “

Rutayisire yavuze ko nihagaragara amakosa hatazahanwa ikipe ahubwo ko hazarebwa no kubasifuzi b’umukino bafatirwe imyanzuro n’akanama gashinzwe imisifurire hakarebwa niba baribeshye babigambiriye cyangwa barabikoze kubera amakosa asanzwe.

Espoir niramuka itewe mpaga ikipe ya Etincelles niyo igomba gukina imikino ya ¼ aho igomba guhura na Marines.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndumva hakwiye kurebwa abasifuzi

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ndabashiiye igitekerezo fite niba hari itegeko Espoir Fc yishe igasimbuza abakinyi venshi igomba kubihanirwa kuko namahano niba ari batatu nibatatu muyihane yihanukiriye ndetse na Etincelles Fc ihite ikomeza 1/4

M Gilbert yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ariko ibyo ntibyumvikana ndashaka kubaza ese komiseri wumukino ashizwe iki? Nimba byarabaye ahari mwibukeko namategeko yahindutse

idrissa yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Njye numva habaye koko Espoir yaba yarasimbuje abakinnyi bane, amakosa ntabwo yaba ari aya equipe, hahanwa commisseur w, umukino baba Arbitres kuko nibo baba bashinzwe kumenya abasimbuzwa

Brice yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka