Espoir FC yemeje ibiganiro hagati yayo na Musanze FC ku igurwa rya Kyambadde Fred

Ikipe ya Espoir FC Kyambadde Fred akinamo yemeje ko iri mu biganiro n’ikipe ya Musanze FC ku kuba yayigurisha uwo rutahizamu Kyambadde Fred ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Kyambadde Fred yarimo aganira na Saidi Abed Makasi (Ifoto: Rwanda Magazine)
Kyambadde Fred yarimo aganira na Saidi Abed Makasi (Ifoto: Rwanda Magazine)

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, Kamuzinzi Godfrey, yemeje aya amakuru. Yagize ati "Amasezerano tugirana n’abakinnyi ntabazirika cyangwa ngo abakumire kuva muri Espoir FC. Kyambadde aracyari umukinnyi wa Espoir FC kuko agisigaje umwaka. Hari ibiganiro turi kugirana na Musanze FC gusa nta gikomeye kiravamo."

Nubwo ubuyobozi bwa Espoir FC buteruye ku kuba bwararangije ibiganiro na Musanze FC, amakuru Kigali Today ikesha umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi avuga ko Kyambadde yamaze gusinyira Musanze FC imyaka ibiri.

Uwahaye Kigali Today aya makuru yasobanuye ko Espoir FC yirinze kwemeza amakuru yo gusinya kwa Kyambadde kuko itarabona miliyoni esheshatu zaguzwe uyu mukinnyi ku mwaka umwe yari asigaje.

Fred Kyambadde yageze muri Espoir FC mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Sadolin Paints yo muri Uganda. Mu myaka ibiri ishize ni umwe bakinnyi bagiye batsinda ibitego byinshi. Mu mwaka wa 2018/2019 yatsinze ibitego 13, naho muri 2019/2020 yasoje afite ibitego umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka