Espoir FC yabonye umutoza mushya

Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.

Umutoza Bipfubusa Joslin ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinyiye ikipe ya Espoir FC amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2024 ari umutoza wayo.

Uyu mugabo wavutse tariki 10 Ukwakira 1984 kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko yananyuze mu Rwanda nk’umukinnyi aho yakiniye amakipe nka Military Police, Kiyovu Sports na KIST.

Mu rugendo rwo gutoza, Joslin Bipfubusa yatoje amakipe arimo Aigle Noir aho yirukanywe muri Mata 2022, Le Messager Ngozi, Bumamuru FC aheruka gutoza asimbuye Olivier Niyungeko wari umaze kwirukanwa n’abafana. Yafatanyije n’umutoza wari usigaye bahesha iyi kipe ibikombe bibiri birimo igikombe cya Coupe du President na Burikukiye Cup. Yatoje kandi Kayanza United na Musongati.

Uyu mutoza mushya wa Espoir FC yahawe intego yo kuza mu makipe 6 ya mbere muri shampiyona ya 2022-2023. Yanabaye kandi umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 20, ananyura mu ikipe y’igihugu nkuru ari umutoza wa gatatu.

Shampiyona ya 2021-2022 yarangiye Espoir FC iri ku mwanya wa 10 ifite amanota 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka