Espoir FC: Pascal Rukundo yahanwe kubera imyitwarire mibi

Ubuyobozi bw’ishyirahanmwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa kane bwahanishije Pascal Rukundo igihano cyo kudakina imikino ibiri ya Shampiyona kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yatezaga imvururu zanumvikanyemo urusaku rw’amasasu ubwo Espoir FC akinira yari yakiriye Kiyovu Sport i Rusizi.

Itagangazo ryashyizwe agaharaga na FERWAFA rivuga ko, bashingiye kuri raporo yatanzwe na Komiseri w’umukino, basanze amakosa yakozwe n’uwo mukinnyi akwiye ibihano bahita banabishyira mu bikorwa.

Uwo Rukundo akaba ngo yaragumuye abandi bakinnyi ngo bibasire umusifuzi Ahmed Kagabo ubwo batari bishimiye imisifurire ye. Ngo baramukubise kandi ngo no kugirango abakinnyi n’abatoza ba Kiyovu Sport babashe kuva muri icyo kibuga hitabajwe inzego z’umutekano harimo polisi ndetse n’ingabo z’igihugu.

Ibyo ngo ntibyabujije abafana gukomeza guteza akavuyo ndetse banatera mabuye, byaje gutuma banamena ikirahure cy’imodoka yari irimo abasirikare bari baherekeje ikipe ya Kiyovu Sport. Ibyo ngo ni byo byatumye abasirikare bahitamo kurasa amasasu kugira ngo bahoshe izo mvururu gusa akaba ari nta muntu bakomerekeje.

Bugendeye rero ku makosa Pascal Rukundo yakoze, ubuyobozi bwa FERWAFA bwasanze agomba guhanwa n’Ingingo ya 5 y’umugereka wa mbere w’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA; iyo ngingo ikaba ihana umukinnyi wese ugaragaje imyitwarire y’urukozasoni, cyangwa ukoresheje amagambo y’iterabwoba. Igihe bikorewe umuyobozi w’umukino, umukinnyi ubikoze ahagarikwa imikino ibiri byibuze, hatitawe ku bihano byerekeye kwirukana umukinnyi.

Tubibutse ko umunsi wa gatanu wa shampiyona waranzwe n’imvururu ku bibuga bitandukanye mu Rwanda harimo n’izagaragaye ku mukino wa Rayon Sport na APR FC, gusa ubuyobozi bwa FERWAFA bukaba bwatangaje ko ari nta nkurikizi bitewe n’uko uwari komiseri w’umukino ndetse n’uwawusifuye batigeze babishyira muri raporo.

Umukino wahuje Mukura na La Jeunesse na wo wari wagaragayemo imvururu zidakabije aho umufana yateye ibuye umusifuzi ariko abashinzwe umutekano bamuta muri yombi hanyuma umukino ubona gukomeza.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka