Ese hari akamaro k’amarozi muri ruhago? - Ubuhamya bwa Mpayimana wayakoresheje

Muri Afurika biragoye kwemeza ko umuntu yarozwe cyangwa hakoreshejwe uburozi kugirango habeho ikintu runaka kuko usanga bigoye kubibonera ibimenyetso.

Mpayimana Jean d'Amour wamenyekanye ku mazina ya Nesta
Mpayimana Jean d’Amour wamenyekanye ku mazina ya Nesta

Cyakora Abanyarwanda baravuze ngo “nta nduru ivugira ubusa ku musozi” tukimara kumva ko amarozi akoreshwa akaba amaze n’imyaka myinshi akoreshwa muri ruhago twegereye umwe mu bemera ko yayakoresheje kugirango atange ubuhamya.

Mpayimana Jean d’Amour wamenyekanye ku mazina ya Nesta aho yanyuze mu makipe nka Mukura, APR FC, Sunrise, la Jeunesse na Etoile de l’Est yemera ko yahoze yiringira imbaraga z’amarozi kandi zamufashaga kubona umusaruro mwiza mu kibuga.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cy’imikino ‘KT Sports’ cya KT Radio mu buhamya yatanze.

Nesta w’imyaka 32 iyo abajijwe inyito y’Uburozi bakoreshaga ubwo yakinaga icyo gihe, avuga ko uwabubahaga yabahaga ibintu bimeze nk’ifu y’ibyatsi bakajya mu kibuga babyisize.

Uyu wabahaga ubu burozi (Juju) ngo yari atuye I Gikondo, uyu muganga w’umwijima w’abakinnyi ngo wagaragaraga nk’ukiri muto ariko avuga ijwi nk’iry’umusaza ngo yabaga afite abakinnyi benshi bazaga kumureba mbere y’imikino ngo abahe intsinzi.

Ikiguzi cy’uyu muti watangaga intsinzi ibyo ushobora kwita uburozi mu yindi nyito ngo we nta mafaranga yigeze amwaka ahubwo iyo umukino warangiraga yaribwirizaga akamushyira ishimwe.

Yagize ati ”nta giciro yansabaga naribwirizaga nka nyuma y’umukino bitewe n’uko nitwaye nkajyana nk’ibihumbi 100 cg 50 nkamushimira.”

Abajijwe niba Uburozi bukoreshwa muri ruhago bushobora guhindura umusaruro mu kibuga yavuze ko bishoboka ko bushobora kugira icyo buhindura kuko ngo nubwo atakibikora ngo yemera ko na shitani afite ingufu nubwo zitaruta iz’imana.

Inkuru ya Moussa Kamara wataburuye 'uburozi' mu izamu rya Mukura yaranditswe cyane bensh ibavuga ko ibi ari igisebo kuri Ruhago ya Afurika bigatuma itabasha gutera imbere
Inkuru ya Moussa Kamara wataburuye ’uburozi’ mu izamu rya Mukura yaranditswe cyane bensh ibavuga ko ibi ari igisebo kuri Ruhago ya Afurika bigatuma itabasha gutera imbere

Aha yatanze urugero ko yibuka ubwo ikipe ye yabonye intsinzi ku munota wa nyuma w’umukino ngo bitewe n’imbaraga z’umupfumu wari wabaherekeje kuri uwo mukino.

Iherezo rya Mpayimana Jean d’Amour Nesta ntiryagenze neza kuko mubyo atazibagirwa harimo uburyo yasezeye ruhago ku myaka 25 gusa kandi yari ageze igihe cyo kugera kuri byinshi muri ruhago yari yarahaye umutima we akemera no gushyira ubuzima bwe mu biganza by’abapfumu ngo akunde yamamare.

Ubwo yakinaga mu ikipe ya Sunrise yakinaga mu kiciro cya kabiri ishaka kuzamuka mu kiciro cya mbere nibwo yagize imvune ikomeye aho avuga ko yikubise hasi nta muntu umukozeho imvune yashyize iherezo kuri ruhago ye.

Aha avuga ko batozwaga n’Umutoza Nshimiyimana Maurice bita Maso umutoza avuga ko yakoreshaga amarozi cyane ndetse akeka ko imvune ye ari iyo bamuteje bamutanzeho igitambo kugirango bakunde batsinde uwo mukino.

Nyuma yo kuvunika yarivuje biranga agirwa inama yo kujya gushaka umupfumu ngo yongere amugangahure kuko ngo bamubwiraga ko yaba yarabitererejwe n’abandi bantu ariko ngo kuko yari yarazinutswe amarozi yarabiretse yiyemeza no kureka ruhago.

“Nafashe icyemezo ndeka umupira kuko n’ubundi amafaranga nawubonagamo ntakamaro yangiriraga uko yazaga niko yagendaga, iyo ndebye nsanga amafaranga ninjiza ubu mu kazi nkora ariyo amfitiye akamaro kurusha ay’icyo gihe”

Mu buhamya yatanze mu kiganiro KT Sports cyatambutse muri iki cyumweru dusoza, yavuze ko uretse uwo mupfumu wabaga Gikondo bajyaga kureba bamwe mu bakinnyi banyuzagamo bakajya gushaka imbaraga z’umwijima no mu bihugu by’ibituranyi.

Aha yatanze urugero rw’abakinnyi nka Bokota Labama na Serugendo Arafat bajyaga bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kogesha amaguru ngo bagaruke bahagaze neza.

Muri iki kiganiro cyari Kigizwe n’ubuhamya ku ikoreshwa ry’amarozi muri ruhago yanavuze ko abakinnyi hagati yabo barogana ibyo bita “Kuzingana” ubwo yakinaga ngo cyaraziraga kikaziririzwa gufura inkweto cg imyenda ukabijya kure.

Ngo habaga hari nk’umukinnyi muhanganiye umwanya cyangwa undi ugufitiye ishyari washoboraga kuba yaza akabyiba akabishyira umupfumu akakuroga gusubira inyuma mu myitwarire.

N’ubwo bigoye ko abakinnyi n’amakipe bemera mu ruhame ko bakoresha amarozi Nesta avuga ko n’ubu bakibikoresha aho usanga amwe mu makipe kimwe n’abakinyi ku giti cyabo bafite abapfumu babafasha.

Aha ngo usanga hari amwe mu makipe yaka abakinnyi amafaranga ku mishahara no kuduhimbazamusyi kugirango abashe kubona ikiguzi cy’izi mbaraga z’umwijima.

Hari ibimenyetso byakunganira ubu buhamya?

Seninga Innocent umutoza waciye muri Etincelles, Musanze na Police FC ubu akaba ari muri Bugesera, mu Kuboza 2016 yahamirije itanzamakuru ko yaretse gukina umupira bitewe n’uko ubwo yari muri AS Kigali yategekwaga gukoresha amarozi kandi nyamara bihabanye n’ukwemera kwe.

Yagize ati ”ibintu by’amarozi ndabivuga mu buryo bubiri. Njyewe nkiri n’umukinnyi nabaye mu bintu nk’ibyo, nta bwo mbyemera kuko biri mu byatumye mva mu mupira. Nta gaciro na gato mbiha njyewe. Ndibuka nkikina muri AS Kigali bajyaga batubwira ngo tubikoreshe nkabyanga ntibankinishe byaje gutuma ncika intege bituma nywureka burundu.”

Umutoza Seninga yanze gukoresha amarozi bituma anahagarika gukina ruhago
Umutoza Seninga yanze gukoresha amarozi bituma anahagarika gukina ruhago

Mu mwaka w’imikino 2016/2017, ku mukino wahuje Mukura na Rayon Sports haje gukwirakwizwa amashusho ku mbuga nkoranyambaga, ubwo uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports, Moussa Camara yajyaga mu izamu rya Mukura agatabururamo ibintu byafashwe nk’uburozi ibintu bitahaye isura nziza ruhago nyarwanda.

Tariki ya 2 Kamena 2018 ku mukino wahuje Rayon Sports na Police FC haje kuvuka imvururu mbere y’umukino zishingiye ku marozi aho ikipe ya Rayon Sports yavuga ko Police FC yayiroze bitewe n’agacupa k’umunyu kagaragaraga mu kibuga gusa iyi kipe yaje kubyigarama.

Umukinnyi utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko kariya gacupa katawe mu kibuga na Fiston Munerezero hari nyuma yo kunyanyagiza ibyari muri iryo cupa mu izamu nyuma akajya kubika agacupa kakamucika kakagwa akabona kugatoragura abantu bose bari buhite bamubona ahitamo kubireka.

Muri 2013 Rayon Sports ikina na Bugesera FC, abafana bishe inkoko beketse ko irimo uburozi.

Iyi nkoko yishwe n'abafana nayo ngo bwari uburozi
Iyi nkoko yishwe n’abafana nayo ngo bwari uburozi

Mu kiganiro ngaruka kwezi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryagiranye n’itangazamakuru tariki ya 4 Gicurasi 2018, perezida wa FERWAFA yavuze ko bimwe mu bintu bizongerwa mu mategeko arimo kuvugururwa hazajyamo irirebana no guhana abakinnyi n’ amakipe akoresha amarozi.

Kurikira ikiganiro ku buhamya Mpayimana Jean d’Amour yahaye KT Radio ku ikoreshwa ry’amarozi muri ruhago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAROZI y’abapfumu,abaho cyane.Gusa ntabwo ariyo atuma ba Messi na Ronaldo batwara Ballons d’Or 10 bikurikiranya.Mu byukuri,ibyo twita amarozi,ni ABADAYIMONI.Urugero,ngirango mwabonye umuntu afata imodoka ntihaguruke.Mwabonye abantu barya inzembe bakazimira ntibapfe.Na YESU ubwe yigishaga ko Abadayimoni babaho.Mu byukuri,ni Abamarayika bigometse ku Mana hanyuma birukanwa mu Ijuru,baza hano ku isi kugirira nabi abantu.Byisomere muli Ibyahishuwe 12:7-12.Impamvu tutabona Abadayimoni,nuko ari "ibiremwa by’umwuka" (spiritual creatures).
Mu myaka iri imbere,Imana izarimbura Abadayimoni,hamwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hanyuma isi yose ibe paradizo,iyoborwe na Yesu ayihindure paradizo.Niko bible ivuga ahantu henshi.Niba utahazi wahambaza nkagusubiza.

gatare yanditse ku itariki ya: 26-01-2019  →  Musubize

Rwose ndunganira Nesta. Uwo mupfumu w’i Gikondo yakoreye amakipe menshi. Ugasanga APR ijyanyeyo ibendera rya Rayon na liste y’abakinnyi, bavayo Rayon nayo ikaba irinjiye! Mu by’ukuri ugasanga ntacyo bitanze kuko umupfumu yaraguriraga amakipe yombi kandi ariyo agiye guhura! Murumva rero ko muri zo imwe yagombaga gutsinda byanze bikunze! Kubyemera biragoye ariko no kubihakana kandi bikorwa si byo. Igishidikanywaho gusa ni results zabyo!

Rupaca yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka