Uyu mukino wabereye kuri stade ya Wembley Manchester United n’umutoza wayo Erik Ten Hag bivugwa ko ashobora kwirukanwa igihe icyo aricyo cyose, bawutangiye neza bituma babona igitego cya mbere ku munota wa 30 ubwo myugariro wa Man city Josko Guivardiol yakoraga ikosa ashaka guha umupira umunyeza Stefan Ortega akoresheje umutwe ahubwo arawumurenza.
Nyuma yo kumurenza uyu mupira, Alejandro Garnacho wari wamukurikiye amushyiraho igitutu yahise amutanga imbere umupira awushyira mu izamu rya Man City.
Manchester United ntabwo yahagarariye aho ahubwo ku munota wa 39 Marcus Rashford yahinduye umupira wambukiranya ikibuga awutera iburyo ari ibumoso maze usanga Alejandro Garnacho ahagaze neza arawakira.
Nyuma yo kuwakira uyu musore ukomoka muri Argentine yahise awunyuza muri ba myugariro ba Man City bari bamaze guta imyanya ufatwa na kapiteni Bruno Fernandez nawe yitonze awuha Kobbie Maino w’imyaka 19 ku burangare bwa kapiteni wa Man City, Kyle Walker atsinda igitego cya kabiri amakipe ajya kuruhuka, Manchester United ifite ibitego 2-0 ibintu bitari byitezwe.
Igice cya kabiri umutoza wa Man City Pep Guardiola utumvaga ibiri kumubaho yakuyemo Mateo Kovačić wakinaga hagati ashyiramo Jérémy Doku wari ugiye kunyura imbere ibumoso, maze Phil Foden wahanyuraga agahita ajya gukinira hagati asatira.
Uyu mutoza yanakuyemo myugariro Nathan Aké ashyiramo Manuel Akanji.Iyi kipe yasatiraga cyane ariko umunyezamu André Onana wa Manchester United agakomeza kwitwara neza dore ko mu mukino wose yakuyemo uburyo butatu bukomeye cyane burimo ishoti rya Kyle Walker kongeraho ishoti Erling Haaland nawe yateye ryafashe umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 56 Man City yongeye gusimbuza ikuramo Kevin De Bryne ishyiramo Julian Alvarez. Nyuma y’iminota 18 Manchester United yakuyemo Lisandro Martinez ishyiramo John Evans nawe wugarira.
Hejuru yo kwiharira umupira yari ifite ku kigero cya 74% igatera amashoti arenga 19 mu mukino wose Manchester City yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 87 ubwo Phil Foden yahaga umupira Jérémy Doku wacenze atera ishoti ku giti cy’izamu umunyezamu yakabaye yafunze ariko kuko atariko byari bimeze rijya mu izamu.
Ubwoba bwabaye nk’ubutaha imitima y’abafana ba Manchester United ko bakishyurwa ariko iminota irindwi y’inyongera nayo irangira iyi kipe itsinze ibitego 2-1 itwaye igikombe cya 13 cya FA Cup mu mateka yayo yaherukaga gutwara mu 2016, binayihesha itike yo kuzakina irushanwa rya UEFA Europa League 2024-2025 dore ko muri shamiyona yari yayirangije iri ku mwanya wa munani.
Mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 nabwo Manchester United yari yakinnye umukino wa nyuma wa FA Cup na Man City ariko itsindwa ibitego 2-1.
N’ubwo atwaye igikombe, umutoza Erik Ten Hag byitezwe ko yirukanwa:
Ku wa 24 Gicurasi 2024, ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza cyatangaje inkuru y’uko hatitawe ku bizava muri uyu mukino wa nyuma Erik Ten Hag nyuma yawo azirukanwa kuko umwanzuro wamaze gufatwa. Ibi byari byaje byiyongera ku nkuru n’ubundi yatangajwe n’umunyamakuru w’Umutaliyani Gianluca Di Marzio ku wa 22 Gicurasi 2024 nawe wari watangaje ko icyemezo cyo kwirukana uyu Muholandi wageze muri Manchester United mu mpeshyi ya 2022 cyamaze gufatwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|