Eric Nshimiyimana yavuze kuri Pierrot ndetse na rutahizamu bakuye muri Nigeria

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsinda Interforce yavuze uko abona Kwizera Pierrot ndetse na rutahizamu mushya bakuye muri Nigeria

Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya AS Kigali yakinaga umukino wayo wa kane wa gicuti nyuma ya APR FC bakinnye kabiri ndetse na Vision, aho baje gutsinda ikipe ya Interforce yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 3-0.

Ikipe ya AS Kigali yabanjemo ku mukino bahuyemo na Interforce
Ikipe ya AS Kigali yabanjemo ku mukino bahuyemo na Interforce

Ni ibitego byatsinzwe na Kalisa Rachid ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 40 w’i gice cya mbere, ku munota wa 45 Lawar Aboubakar yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’aho Shabban Hussein Tchabalala yari yarobye umunyezamu ariko uyu rutahizamu agakurikira umupira n’ubundi wagombaga kujya mu izamu agahita awukoraho.

Uyu munya-Nigeria Lawar Aboubacar yaje gutsinda igitego cya gatatu kuri penaliti yari yabanje no guhusha ariko igasubirwamo kubera umunyezamu wari wasohotse mbere, aza no gutsinda icya gatatu Hari byinshi tugomba kuko nyuma y’amezi arindwi abakinnyi badakina hari byinshi tugomba guha umwanya

Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro twagiranye n’umutoza Eric Nshimiyimana yatangaje ko iyi mikino iri gutuma abakinnyi bagaruka mu bihe byiza buhoro buhoro nyuma y’amezi menshi badakina, ndetse ko imikino ya CAF Confederation Cup byabafasha bayikinnye baratangiye shampiyona.

“Hari mahirwe ko bashobora kuba baregeje inyuma muri CAF bikaba byazagera no mu kwa 12, bibaye byiza tukazakina tumaze no gukina imikino ya shampiyona byadufasha, twabyungukiramo tugakomeza imyitozo, byibura ku buryo twazakina hamaze gukinwa nk’imikino itatu ya shampiyona byadufasha”

Eric Nshimiyimana kandi yavuze ku mukinnyi Kwizera Pierrot baguze mu mwaka ushize w’imikino baguze ariko ntiyabakinira umukino n’umwe kubera imvune, anavuga kuri rutahizamu mushya ukomoka muri Nigeria uri mu igeragezwa.

Yagize ati “Pierrot icyangombwa ni uko tubona ko yakize,bimusaba ko akora imyitozo myinshi, urabona afite ibiro byinshi, iminota 45 yakoresheje imbaraga kugira ngo ayirangize, icyo twashakaga kureba ni uko ashobora gutera ishoti, mbere ntabyo yakoraga ubu igisigaye ni ugukora tukamushakira imikino”

“Rutahizamu tumaze iminsi dukorana, ni umukinnyi ufite amayeri menshi, ni umukinnyi uzi guhagarara neza mu kibuga, uzi no gukinisha abandi, ni umukinnyi wujuje ibisabwa byose kuri rutahizamu, igisigaye ni ukumuha imikino myinshi, iminsi tumaranye nabonye ko ari rutahizamu mwiza”

Andi mafoto ku mukino bahuyemo na Interforce

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka