Eric Ngendahimana na we yerekeje muri Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Eric Ngendahimana wari umaze igihe ari mu bafatiye runini ikipe ya Police FC, yamaze kuyivamo na we yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo kipe kugeza ubu iri kuvugwa cyane mu Rwanda ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aho umunsi ku wundi iba yasinyishije abakinnyi bashya cyangwa se yongeryee amasezerano abakinnyi isanganwe.

Eric Ngendahimana wakiniraga Police Fc na we yerekeje muri Kiyovu Sports
Eric Ngendahimana wakiniraga Police Fc na we yerekeje muri Kiyovu Sports

Uwari utahiwe uyu munsi, ni Ngendahimana Eric uzwi ku izina rya Gasongo, akaba ubusanzwe yakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Police FC, ubu mu masaha make ashize amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Eric Ngendahimana yanabaye kapiteni wa Police FC
Eric Ngendahimana yanabaye kapiteni wa Police FC

Aba bakinnyi baje biyongera kuri Irambona Eric na Kimenyi Yves bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, Samson Baboua wavuye muri Sunrise, bakiyongera ku bakinnyi nka Serumogo Ally na Mutangana Derrick baheruka kongera amasezerano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka