Emmanuel Okwi na Mutyaba batangiye imyitozo muri Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Abanya-Uganda Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba bari bategerejwe muri Kiyovu Sports bamaze gutangira imyitozo kuri uyu wa Kane

Kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo aho ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikorera imyitozo, kuri uyu munsi mu myitzo ya mu gitondo bakiriye abakinnyi babiri babiri bakomoka muri Uganda ari bo Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba
Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba

Aba bakinnyi uko ari babiri bari bamaze iminsi bategerejwe mu Rwanda, aho Okwi yaje mu Rwanda agasinya amasezerano akongera agasubira iwabo muri Uganda. Aba bakinnyi uko ari babiri bitezwe mu mukino wa mbere wa Shampiyona iyi kipe izakina na Gorilla ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka