Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’ yerekeje muri FAR Rabat yo muri MAROC (AMAFOTO)

Myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende, yaraye yerekeje muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat yo mu cyiciro cya mbere

Ahagana saa saba z’ijoro zo kuri iki Cyumweru, nibwo Emmanuel Imanishimwe usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Maroc mu ikipe yaho ya FAR RABAT.

Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc
Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc

Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko impande zombi zamaze kumvikana, gusa ntiyatangaje niba uyu mukinnyi yaramaze gusinya, gusa amakuru atugeraho akavuga ko impande zombi zamaze kumvikana ko azagurwa asaga Miliyoni 430 Frws.

Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n'umugore we n'umwana wabo
Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n’umugore we n’umwana wabo

Mu butumwa bwa Emmanuel Imanishimwe mbere yo kurira indege, yashimiye abayobozi b’ikipe ya APR FC bamufashije mu gihe amaze muri iyi kipe ndetse no kuba bamuhaye amahirwe yo kwerekeza muri Maroc.

Yagize ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwampaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira by’umwihariko umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane ni we wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza n’izi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye ku mutima.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tekereza umusore ugiye gufata 300 millions Frw kubera ikirenge cye gusa!! Nizere ko azajyana na Family,kubera ko Imana idusaba kubana n’uwo twashakanye n’abana,aho twajya hose.Niyo mpamvu Intangiriro 2:24 havuga ko “umugabo n’umugore ari umubiri umwe”.Guta umugore ukajya gukorera muli Provinces cyangwa mu mahanga,ntibihuye nuko Imana yaturemye ishaka.Umukristu nyakuli iyo abona atazabana na Family ye,areka akazi yakoraga,agashaka akandi,niyo kaba gasebye.Aho kugirango azabure ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nicyo “gushaka ubwami bw’Imana mbere ya byose” Yezu yadusabye bisobanura.Abata abagore babo bakajya gukorera kure yabo,kenshi “binjira abandi bagore”,cyangwa n’abagore babo bakaryamana n’abandi bagabo.Ni kimwe mu bintu bisenya ingo cyane.Amategeko y’Imana abereyeho kuturinda ibibazo nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga.Nubwo benshi bayakuba na zero.Bizababuza kuba muli paradizo.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka