Emery Mvuyekure mu banyezamu batatu bifuzwa na Orlando Pirates

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi Stars, Emery Mvuyekure wasoje amasezerano mu ikipe ya Tusker yo muri Kenya, yemeje ko ari ku rutonde rw’abanyezamu batatu batoranyijwe muri barindwi bifuzwaga n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afrika y’Epfo.

Emery Mvuyekure azajya mu igeragezwa muri Orlando Pirates yo muri Afurika y'Epfo
Emery Mvuyekure azajya mu igeragezwa muri Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo

Mu kiganiro KT Sports cya KT Radio cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena, Emery Mvuyekure uri muri Kenya yemeje amakuru yo gushakishwa na Orlando Pirates.

Yagize ati “Ni byo koko umujyanama wanjye (Manager) yohoreje amashusho yanjye muri Orlando Pirates, twari abanyezamu barindwi ariko ikipe yamaze gutoranyamo batatu nanjye ndimo. Tuzajya mu igeragezwa muri iyi kipe nyuma ya Covid -19”.

Ku bijyanye no kuba yakongera amasezerano muri Tusker, Mvuyekure yavuze ko bigishoboka. Ati “Amasezerano yanjye hano yararangiye, nzabanza kugerageza amahirwe yo kujya muri Orlando Pirates ndebe ko bikunda, nyuma ni bwo nzabona uko mfata umwanzuro wo kuba nakongera amasezerano hano”.

Emery Mvuyekure bikunze ko yerekeza muri Orlando Pirates yaba abaye umukinnyi wa kabiri w’Umunyarwanda ukinnye muri iyi shampiyona, nyuma ya Kwizera Olivier wakinnye muri Free State Stars.

Ku kuba yaratangiye kuganira na Kwizera Olivier ngo amubwire ubuzima bwaho, yavuze ko atarabitangira ariko azabikora nk’uko yabigenje akigera muri Kenya aho yaganiriye na Tuyisenge Jacques na Nizigiyimana Karim bakunda kwita Mackenzie bakinaga muri Gormahia.

Gukina hanze y’igihugu bigusaba imbaraga gukora cyane

Gukora cyane mu byatumye afata umwanya ubanza mu kibuga
Gukora cyane mu byatumye afata umwanya ubanza mu kibuga

Emery Mvuyekure yavuze ko gukina hanze y’igihugu cyawe bigusaba gukora cyane. Yagize ati “Nabanje kugorwa no kuba ndi umunyamahanga ariko narakoze birakunda.

Umutoza w’abanyezamu wa Tusker FC yabanje kwanga kunkinisha ariko kubera gukora cyane buri wese yabonaga ko ndi hejuru y’Umunyakenya wabanzaga mu kibuga atangira ku nkinisha, kuva icyo gihe nakomeje gukora ngo mbone umwanya wo gukina”.

Yongeye kwishimira kugaruka mu kipe y'igihugu Amavubi
Yongeye kwishimira kugaruka mu kipe y’igihugu Amavubi

Abajijwe ku cyatumaga adahamagarwa mu kipe y’igihugu, yavuze ko cyarangiye. Aati “Narishimye nongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi. Icyatumaga ntahamagarwa ntabwo nshaka kukivugaho kuko cyarangiye”.

Emery Mvuyekure yamenyekanye muri Police FC yavuyemo yerekeza muri APR FC. Yavuye muri AS Kigali yerekeza muri Tusker FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka