Emery Bayisenge yavuze ku hazaza he mu mupira w’amaguru

Mu gihe habura amasaha amake ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunge mu Rwanda, Emery Bayisenge ukina hagati muri ba myugariro wakiniraga ikipe ya AS Kigali, utari wabona ikipe kugeza ubu, avuga ko ahazaza he hazamenyekana mu gihe kitarambiranye ariko ko azakomeza gukina umupira.

Emery Bayisenge ngo azakomeza gukina umupira n'ubwo atarabona ikipe
Emery Bayisenge ngo azakomeza gukina umupira n’ubwo atarabona ikipe

Emery Bayisenge wafashize ikipe ya AS Kigali kurangiza shampiyona idatsinzwe ikabona umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2020-2021, yavuze ko kugeza ubu n’ubwo hataramenyekana aho azerekeza ariko umupira ari akazi ke kandi ko azakomeza kuwukina bityo ko ahazaza he hazamenyekana vuba.

Yagize ati “Ni akazi kanjye, amahirwe menshi ni uko nzagakomeza akazi kandi nzakomeza gukina umupir. Niteguye gukinira ikipe iyo ari yo yose yabinsaba, umukinnyi wese udafite amasezerano yifuzwa na buri wese, ikipe nzakinamo nzayibatangariza vuba”.

Uyu musore agaragara ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali yatanze kugeza ubu, ibintu we avuga ko kurugaragaraho ari we wabibasabye kuko ari ikipe babanye neza.

Ati “Ni ikipe yanjye twabanye neza, amasezerano yari yarangiye ariko bansabye ko twagumana ndabibemerera ariko mbabwira ko ari njyewe uzabyemeza, nari mbizi ko bantanze ku rutonde kandi ni njyewe wabibasabye”.

Amakuru kandi avuga ko Emery Bayisenge yaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ibintu na we ku giti cye atemera cyangwa ngo abihakane, kuko avuga ko atari byiza kubitangaza kubera impamvu ze bwite.

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rirafunga imiryango kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukwakira 2021 i saa 23h59’, mu gihe shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 biteganyijwe ko izatangira tariki 30 Ukwakira 2021..

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka