Emery Bayisenge yakuwe ku rutonde rw’Amavubi ahatana na Os Mambas

Myugariro w’Amavubi Emery Bayisenge ntakina umukino Amavubi aza guhuramo na Mozambique ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uyu munsi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, n’ikipe y’igihugu ya Mozambique Os Mambas, ziraba zikina umukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka wa 2021.

Amavubi yaraye akoze imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho, aho myugariro Emery Bayisenge atabashije kuyikora kubera ikibazo cy’imvune yagize mbere, byatumye anava mu bakinnyi bari buze kwiyambazwa

Emery Bayisenge wari wabanjemo mu mukino Amavubi yakinaga na Seychelles uyu munsi ntaza kwiyambazwa
Emery Bayisenge wari wabanjemo mu mukino Amavubi yakinaga na Seychelles uyu munsi ntaza kwiyambazwa

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel, Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Muhadjili Hakizimana na Kagere Meddie.

Mashami Vincent yatangaje ko kubura Emery ntacyo biza kwangiza
Mashami Vincent yatangaje ko kubura Emery ntacyo biza kwangiza

Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko kuba Emery Bayisenge atazakina uyu mukino nta cyuho bizatera kuko bazanye umubare w’abakinnyi uhagije, ko ubu igisigaye ari uguhatana mu minota 90.

Yagize ati "Biragaragara ko ikibazo (cy’imvune ya Emery) cyakomeje, ku mukino w’ejo ntituzaba tumufite, azaba ahari ariko ntituzamukoresha, nta kibazo dufite kuko ni cyo cyiza cyo kuzana abakinnyi benshi, iyo umwe agize ikibazo uba uzi ko hari undi wamusmbura"

Amwe mu mafoto ku myitozo ya nyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe ndabona ikizere mfitiye ikipe y’igihugu amavubi iributsinde mazambique ibitego 2-1 MURAKOZE.!!!!

Ntibiringirwa jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka