Udukoryo twa IGP Felix Namuhoranye muri ruhago twatangaje benshi (Amafoto)

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ubuhanga afite mu gukina umupira w’amaguru.

Ubwo hakinwaga umukino ubimburira indi mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Félix Namuhoranye, yerekanye ko azi guconga ruhago.

Hari mbere y’umukino wahuje ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi, maze IGP Félix Namuhoranye aba ari we utangiza uyu mukino.

Ku bari kuri Stade ubu izwi nka Kigali Pelé Stadium, bahaye amashyi menshi umuyobozi wa Polisi, ndetse amafoto atangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru bijyanye:

Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi mu mukino wa mbere wa #EAPCCOGames2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDASHAKA AMAKURU KANDINIMUYAMA MURABAMUKOZE

ERISA yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Rero ndababaye kuki amavubi atsindwa kandi dufite abayobozi bazi guconga umupira nasaba ko bajya baza gufasha ikipe nka Excellence yaba Rutahizamu utsina IGP Felix yakina kuri 2 bikaryoha tugatsinda.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 22-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka