Dushimimana Olivier wakiniraga Bugesera FC yumvikanye na APR FC

Umukinnyi Dushimimana Olivier wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kumvikana na APR FC kuzayikinira kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Amakuru Kigali Today ifitiye gihamya yemeza ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo ibiganiro bya nyuma bimwinjiza muri APR FC byabaye ejo ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.

Dushimimana Oliver wakiniraga Bugesera FC yumvikanye na APR FC kuyikinira imyaka ibiri
Dushimimana Oliver wakiniraga Bugesera FC yumvikanye na APR FC kuyikinira imyaka ibiri

Aya makuru ahamya ko mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ari bwo yinjiye mu gipangu kibamo ibiro bya APR FC ku Kimihurura mu karere ka Gasabo agiye kurangizanya n’ubuyobozi bwayo ngo ababere umukinnyi mushya.

Ibi biganiro byagenze neza ndetse impande zombi zihava zemeranyije ko zigomba gukorana kuko Dushimimana Olivier yemeye gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Dushimimana Oliver bakunda kwita Muzungu, ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande cyane cyane rw’ibumoso ariko akaba ashobora no gukinishwa ku ruhande rw’iburyo.

Uyu musore uheruka no guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko ntashobore kujya ku rutonde rwa nyuma, yari amaze imyaka ibiri muri Bugesera FC aho mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 yayifashije cyane banagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro batsindiweho na Police FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka