Dushaka gushyira imbaraga muri shampiyona - AS Kigali yikuye mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yikuye mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2023, ikaba ari na yo iheruka kwegukana iri rushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Kankindi Alida Lize uri kuvugira ikipe ya AS Kigali ubu yavuze ko bavuye mu gikombe cy’Amahoro kugira ngo bashyire imbaraga muri shampiyona barushwamo amanota ane na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

AS Kigali yikuye mu irushanwa iheruka kwegukana muri 2022
AS Kigali yikuye mu irushanwa iheruka kwegukana muri 2022

Ati "Nta yindi mpamvu yatumye twikura mu gikombe cy’Amahoro ni uko dushaka gushyira imbaraga cyane muri shampiyona."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kwikura mu gikombe cy’Amahoro uyu mwaka ntaho bihuriye no kuba ikipe yaba ifite ibibazo by’amikoro kuko nta kibazo cy’ubushohozi ikipe ifite.

AS Kigali ivuga ko igiye gushyira imbaraga muri shampiyona, kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 33 mu mikino 18 imaze gukina aho irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota ane kuko ifite 37.

AS Kigali ni yo ibitse Igikombe cy’Amahoro giheruka mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma mu gihe muri rusange iri rushanwa imaze kuritwara inshuro eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka