Dufite umutwaro uremereye wo guhesha Police FC ibikombe - Migi

Kapiteni mushya akaba n’umukinnyi mushya mu ikipe ya Police FC, Mugiraneza Jean Baptiste umenyerewe nka Migi, mbere yo gutangira shampiyona ya 2022-2023, avuga ko bafite akazi gakomeye ko kugeza iyi kipe ku byo itari yageraho birimo no gutwara shampiyona.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi
Mugiraneza Jean Baptiste Migi

Migi avuga ko kugeza ku ikipe ya Police FC, mu mateka itari yakora arimo gutwara igikombe cya shampiyna mu Rwanda, ngo n’ubwo bigoye ariko bazakora ibishoboka byose.

Yagize ati “Navuga ko dufite umutwaro uremereye wo kugeza Police FC ku byo itari yageraho, birimo no gutwara igikombe cya shampiyona. Birashoboka ukurikije abatoza dufite n’abakinnyi bafite ubunararibonye mu Rwanda banatwaye igikombe cya shampiyona. Birumvikana tugomba gukora cyane, biragoye ariko birashoboka tuzakora ibishoboka kugira ngo uyu mwaka duhindure amateka ya Police FC, na yo ibe ikipe irwanira igikombe”.

Kapiteni mushya wa Police FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, akomeza avuga ko nk’abakinnyi ubunararibonye bakuye mu yandi makipe batwayemo ibikombe, ari kimwe mu bizabafasha kugera ku ntego bihaye.

Ati “Icyo tuzanye gishya ni ubunararibonye dufite ari njyewe, Emery Mvuyekure n’abakinnyi twavanye muri APR FC dutwara ibikombe. Icyo gihe twari dufite umutoza Mashami dutwara icyo gikombe. Dushaka gushyira hamwe tukareba ko ibyo twakoze muri APR FC twabikora no muri Police FC, kuko ni ikipe idafite icyo ibuze inahembera igihe.”

Yasinyiye ikipe ya Police FC avuye muri KMC
Yasinyiye ikipe ya Police FC avuye muri KMC

Police FC yabaye iya karindwi muri shampiyona iheruka yongeyemo imbaraga igura abakinnyi batandukanye barimo myugariro Nkubana Marc, umunyezamu Mvuyekure Emery, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Hakimana Amani, Rurangwa Moss ikaba izatangira shampiyona ya 2022-2023 yakirwa na Sunrise kuri uyu wa gatanu saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka