Dream Team Football Academy igiye gutoranya abafite impano bazoherezwa i Burayi

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Dream Team Football, ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company, bateguye igikorwa kizatoranyirizwamo abafite impano mu mupira w’amaguru, zizoherezwa ku mugabane w’i Burayi.

Ni igikorwa giteganyijwe hagati y’itariki 23 na 24 Gicurasi 2024 aho kizabera kuri stade ya IPRC Kicukiro kikitabirwa n’abakinnnyi bari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 23 bakina mu byiciro bitandukanye barimo n’ababigize umwuga.

Nk’uko byasobanuwe na James Dusabe ushinzwe itumanaho muri Dream Team Football Academy, aganira na Kigali Today, yavuze ko ari igikorwa bateguye ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company yashinzwe n’Umurundi Douglas Alain Ngabo usanzwe uba mu gihugu cya Suède cyikazahuza abakinnyi baturutse imihanda yose abatsinda bakajya mu bihugu by’i Burayi bitandukanye.

Ati “Ni igeragezwa ry’abakinnyi babigize umwuga bari hagati y’imyaka 18-23 bakina hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, aho abazatsinda irushanwa bazajyanwa mu bihugu nka Espagne, u Bufaransa, Luxembourg, Norvège na Suède."

Douglas Alain Ngabo asanzwe afite ibyangombwa bimwemerera gushakisha impano no guhagararira abakinnyi ku rwego mpuzamahanga
Douglas Alain Ngabo asanzwe afite ibyangombwa bimwemerera gushakisha impano no guhagararira abakinnyi ku rwego mpuzamahanga

Douglas Alain Ngabo uhagarariye Pro Football Impact Management Company asanzwe afite ishuri ry’umupira w’amaguru muri Suède ndetse akaba anasanzwe afite ibyangombwa bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi(FIFA) bimwemerera gushakisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhagararira abakinnyi.

Kwitabira iri geragezwa ku bakinnyi batandukanye babyifuza bisaba kwishyura ibihumbi 40 Frw. Dream Team Football Academy yanyuzemo abakinnyi basanzwe bakina umupira w’amaguru nka Mugisha Gilbert ukinira APR FC, Ishimwe Saleh na Dominique Nsengiyumva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bonjour.
Njye mwigeragezo ndabee ko nshyobor kuba sélectionner

Kazoza seiff Hakim yanditse ku itariki ya: 15-05-2024  →  Musubize

Bonjour.
Njye mwigeragezo ndabee ko nshyobor kuba sélectionner

Kazoza seiff Hakim yanditse ku itariki ya: 15-05-2024  →  Musubize

Jewe ndi umurundi nashaka kuza mwigeragezo mu Rwanda

Kazoza seiff Hakim yanditse ku itariki ya: 22-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka