Dore ibiciro by’umukino w’Igikombe kiruta ibindi 2023

Kuri uyu wa wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’umikino w’Igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023.

Ni umukino utegerejwe na benshi
Ni umukino utegerejwe na benshi

Ni umukino uzaba ufungura umwaka w’imikino wa 2023-2024, mbere y’uko na yo itangira tariki 18 Kanama 2023. Amatike y’uyu mukino azagurishwa mu byiciro, mbere y’umukino no ku munsi nyirizina w’umukino.

Uzagura itike mbere y’umukino kuva aya matike yashyirwa hanze, iyo kwicara ahasasanzwe ni 3,000Frw, mu myanya y’icyubahiro urwego rwa mbere ni ibihumbi 10Frw mu gihe imyanya y’icyubahiro urwego rwa kabiri ari ibihumbi 20Frw.

Naho ku muntu uzagura itike ku munsi nyirizina w’umukino, kwicara ahasanzwe bizamusaba kwishyura 5,000Frw, mu myanya y’icyubahiro urwego rwa mbere yishyure ibihumbi 15Frw mu gihe imyanya y’icyubahiro urwego rwa kabiri bizaba ari ibihumbi 30Frw. Kugura itike ni ugukanda *939# ugakurikiza amabwiriza.

Uyu ni umukino witezwe cyane n’abantu, kubera uko aya makipe yombi yiyubatse, cyane kuri APR FC yongeye kugarura abakinnyi b’Abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 itabakoresha.

Ni umukino w’Igikombe kiruta ibindi wa kabiri ugiye guhuza APR FC na Rayon Sports, nyuma y’uko uwa mbere mu 2017 wakinwe iminsi ibiri ugakinirwa i Rubavu amatara akazima utarangiye ugasorezwa i Kigali, warangiye Rayon Sports itwaye igikombe itsinze 2-0.

FERWAFA yatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino w'Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports
FERWAFA yatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega byiza tugiyekubona reyowe uraziwe na APER igiye kuja iguheka kumugonga reyowe hunga urapfuye

Munyanziza fabien yanditse ku itariki ya: 30-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka