Djoliba Athletic Club izakina na APR FC yageze mu Rwanda mu mukino wo kwishyura

I saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018, Djoliba Athletic Clubigizwe n’ abakinnyi 18, n’ababaherekeje bagera ku 10 bageze mu Rwanda.

APR FC iyobowe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi irasabwa gukora cyane kugira ngo izabashe gutsinda ibitego 2 bizayinjiza muri 1/8
APR FC iyobowe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi irasabwa gukora cyane kugira ngo izabashe gutsinda ibitego 2 bizayinjiza muri 1/8

Iyi kipe yakiriwe ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, bahita berekeza kuri Grand Legacy Hotel aho bagomba gucumbikirwa bitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018.

Mu mukino ubanza wa 1/16 wahuje amakipe yombi wari wabereye muri Mali, APR FC yari yatsinzwe 1-0.

Fanyeri Diarra umutoza mukuru wa Djoliba yatangarije abanyamakuru ko ataje kugarira, ahubwo ngo azakina asatira izamu rya APR FC, ngo kuko aribwo buryo bwonyine bwamufasha kugarira.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 FRW, 3000 FRW , 5000 FRW, 10.000 FRW muri VIP na 15.000 FRW muri VVIP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

APR mwihangane nikobimera none nimuze tujye inyuma ikipe y’Imana Rayon sport

ngiruwonsanga jean yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Manawekongontawihutankuwayobye ukareba APRFC Ukazauyizanahoibiburi njyesindiumufana ahubwondiumukunziwayo sukubateraubwoba nukubabwizaukuri 2-0 ubundigasubiraiwabo yinnyizaimoso

CAMAKE yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Tugomba gutsinda joriba ibitego bi 2 kubusa nikokuri mutegereze mwirebere bafana ba APR ngewe ndi umufana wa reyo ark mbarinyuma kbx dukubite ikipe 2u.

Nsengiyumva diojene yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka