Djihad Bizimana yambitse impeta umukunzi we mu Bubiligi (AMAFOTO)

Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren yo mu Bubligi ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yambitse impeta umukunzi we Dalida Simbi

Umukinnyi Djihad Bizimana ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Waasland Beveren ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yasabye umukunzi we Dalida Simbi ko bazabana, arabimwemerera ndetse ahita anamwambika impeta.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bizimana Djihad yatangaje ko Dalida Simbi yamubwiye Yego yongeraho ko amukunda. Ni ibirori byo kwambika impeta umukunzi we yanahuje n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukunzi we.

Djihad Bizimana yiyongereye ku bandi bakinnyi b’ikipe y’ikipe y’igihugu Amavubi baheruka kwambika impeta abakunzi babo, barimo Tuyisenge Jacques wanasezeranye imbere y’amategeko, Kimenyi Yves ndetse na Nsabimana Aimable.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka