Diego Maradona yavuye mu bitaro nyuma yo kubagwa mu mutwe

Nyuma y’iminsi umunani ari mu bitaro, umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yavuye mu bitaro yari arimo mu mujyi wa Buenos Aires, aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko.

Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w'amaguru
Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w’amaguru

Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe « ambulance », iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo, baririmba indirimbo zimusabira gukira.

Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo.

Diego Maradona w’imyaka 60 y’amavuko, azakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.

Maradona yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa.

Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n'umuganga we Leopoldo Luque
Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n’umuganga we Leopoldo Luque
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka