Diego Maradona uherutse kubagwa mu mutwe yapfuye

Umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona wari uherutse kuva mu bitaro aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko, yapfuye.

Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w'amaguru
Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w’amaguru

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

Mu byo azahora y’ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n'umuganga we Leopoldo Luque
Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n’umuganga we Leopoldo Luque

Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe (ambulance) iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, baririmba indirimbo zimusabira gukira.

Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo, akazakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.

Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k’umutima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ibabaje cyane.Ntabwo imyaka 60 yari myinshi.Niho twese tujya.It is a matter of time.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze.Yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka