Didier Gomes da Rosa wavugwaga mu makipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu

Umufaransa Didier Gomes da Rosa uheruka gusezererwa muri Simba SC, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Mauritania.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, umufaransa Didier Gomes da Rosa yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Mauritanie, aho asimbuye umufaransa mugenzi we Gérard Buscher.

Gomes da Rosa uheruka gusezererwa na Simba ubu ni umutoza wa Mauritanie
Gomes da Rosa uheruka gusezererwa na Simba ubu ni umutoza wa Mauritanie

Uyu Gérard Buscher yari yagizwe umutoza w’agateganyo wa Mauritanie tariki 28/10/2021, aho ubusanzwe yari Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie (Directeur technique national), akaba nawe yari asimbuye Corentin Martins wari wasezerewe mu kwezi gushize k’Ukwakira.

Yahawe ikaze mu ikipe y'igihugu "Les Mourabitounes"
Yahawe ikaze mu ikipe y’igihugu "Les Mourabitounes"

Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 8 itagikoraho, yari amaze avugwa ko ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali, anavugwa kuba yakongera kuba umutoza wa Rayon Sports.

Itsinda rizafatanya na Gomes mu kazi ke
Itsinda rizafatanya na Gomes mu kazi ke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Azashobokana n’ibiryi bya FERWAFA??
NZABANDORA niko nitwa

John yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka