Didier Drogba yatewe umugongo n’abahoze bakina umupira w’amaguru bikurura impaka

Rutahizamu w’umunya-Cote d’Ivoire wamamaye cyane mu ikipe ya Chelsea Didier Drogba, ntiyagiriwe icyizere n’ishyirahamwe ry’abahoze bakina umupira, mu gushaka umukandida ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo

Mu gihugu cya Cote d’Ivoire mu gihe bitegura amatora ya Federasiyo y’umupira w’amaguru, hakomeje ibikorwa byo gushaka abakandida bazahagararira amashyirahamwe atandukanye ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo.

Mu gushaka umukandida uzahagararira ishyirahamwe ry’abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, Didier Drogba ntiyagiriwe icyizere biza no gukurura impaka muri kiriya gihugu ndetse no muri Afurika muri rusange.

Muri aya matora Didier Drogba yari ahanganye na Sory Diabate ndetse na Idriss Diallo, biza kurangira mu bantu 14 batoye bahitamo uwitwa Sory Dibate wagize amajwi 11, mu gihe 3 bo bifashe, bituma Didier Drogba wahabwaga amahirwe menshi atangirirwa icyizere.

Ibi byaje gukurura impaka muri kiriya gihugu, aho abenshi bahamya habayemo ruswa muri aya matora, nyuma yo kumva ibyavuye mu matira byatangajwe na Visi Perezida w’iri shyirahamwe Ibrahim Koné, nyuma yo kudatorwa n’abo bahoze bakinana barimo na Didier Zokora uherutse no guhabwa w’umujyanama mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Sory Diabaté usanzwe ari Visi Perezida muri Komite y'inzibacyuho mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru
Sory Diabaté usanzwe ari Visi Perezida muri Komite y’inzibacyuho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru

Nyuma yo kutagirirwa icyizere n’iri shyirahamwe, Didier Drogba ashobora kugerageza amhirwe mu yandi mashyirahamwe yemerewe gutanga abakandida arimo ishyirahamwe ry’abagikina umupira w’amaguru kugeza ubu, abasifuzi, abatoza ndetse n’abaganga ba siporo.

Bamwe mu bagize Ishyirahamwe ry'abahoze bakina umupira w'amaguru
Bamwe mu bagize Ishyirahamwe ry’abahoze bakina umupira w’amaguru

Abagize ishyirahamwe ry’abahoze bakina umupira w’amaguru bitabiriye amatora: Abdoulaye Traoré, Oumar Ben Salah, Aka Kouamé Basile, Soro Jean, Zézéto, Zokora Didier, Koné Ibrahim, Badra Siby Aliou, Youssouf Fofana, Beugré Yago Eugène, Didier Otokoré, Fadel Keita na Kassi Kouadio Lucien.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka