Didier Drogba yamaganye abavuga ko yayobotse Islam

Icyamamare muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yayobotse idini ya Islam nyuma yo kugaragara ku mafoto, arimo gusengana n’umuyobozi wo mu idini ya Islam iwabo ku ivuko.

Drogba avuga ko atahindutse Umuyisilamu
Drogba avuga ko atahindutse Umuyisilamu

Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere, yavugaga ko uwo muyobozi w’idini Mohamed Salah, yashyize ku mugaragaro ifoto ye arimo gusari (gusenga) ari kumwe na Drogba, ndetse akemeza ko rutahizamu wa Chelsea wacyuye igihe yamaze kuyoboka idini ya Islam.

Didier Drogba ariko, mu butumwa yanditse kuri twitter ku mugoroba wo ku wa mbere yagize ati: “N’ubwo inkuru yakomeje gusakara, ariko sinigeze mpindura idini rwose! Cyari igikorwa gisanzwe cyo kwifatanya n’abavandimwe banjye b’Abayisilamu ubwo nari nagiye gusura iwacu ku ivuko.”

Nyuma y’uko Drogba yanditse ubwo butumwa, Mohamed Salah na we yahise asiba iyo foto anavuga ko Drogba atigeze ayoboka Islam, ariko ngo azakomeza amusengere kugeza igihe azemerera guhinduka Umuyisilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka