Didier Drogba na Juan Pablo bahaye impanuro abana bakunda umupira

Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite intego yo gukina umupira w’amaguru kurangwa n’ikinyabupfura.

Didier Drogba (wambaye ishati y'umweru) na Juan Pablo (w'imisatsi miremire) babwiye abana bashaka kugera kure muri ruhago ko bagomba kurangwa n'imyitwarire myiza
Didier Drogba (wambaye ishati y’umweru) na Juan Pablo (w’imisatsi miremire) babwiye abana bashaka kugera kure muri ruhago ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza

Didier Drogba wagize umwanya wo gukina n’abana bari mu marerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, yasabye abana gukunda umupira nk’ibintu biyemeje, ababwira ko icyatumye aba Icyamamare atari ubuhanga gusa ahubwo harimo no gukunda umupira.

Yagize ati: "bana nishimiye urukundo mukunze umupira w’amaguru, nakinnye mu bihugu byinshi mpereye iwacu kugera mu bihugu bikomeye, ariko kubigeraho nabifashijwemo no gukunda umupira w’amaguru, gukora cyane hamwe no gukunda kwiga."

Drogba yabwiye abana bo mu Karere ka Rubavu ko gukina bijyana no kugira uburere bwiza, umupira ukababera ibyishimo.

Juan Pablo ukomoka mu gihugu cya Argentine, aganira n’abana bo mu marerero mu Karere ka Rubavu, yabasabye kwishimira gukina umupira w’amaguru, kugira intego no guharanira ko inzozi zabo zaba impamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yishimiye iki gikorwa, avuga ko ari byiza kuba abakinnyi b’ibyamamare bazirikanye abanyempano bato bo muri Rubavu.

Akarere ka Rubavu kaza ku isonga mu Rwanda mu kugira amarerero menshi y’umupira w’amaguru aho gafite amarerero 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka