Didier Drogba ashobora kurenganurwa, FIFA yahagaritse amatora muri Côte d’Ivoire

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryamaze gusaba Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire guhagarika amatora ya Perezida wayo.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru ni bwo Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Côte d’Ivoire yari yatesheje agaciro kandidatire ya Didier Drogba wiyamamariza kuyobora iyi Federasiyo, byongeye gukurura umwuka uteri mubi ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse no ku isi muri rusange.

Ubwo Didier Drogba yatangaga kandidatire ye, nyuma iza kongera kwangwa
Ubwo Didier Drogba yatangaga kandidatire ye, nyuma iza kongera kwangwa

Nyuma y’ibyo byose, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryanaherukaga kwandikira iyi Federasiyo riyisaba kugira ibyo ikosora, ryaje kongera kubandikira ribamenyesha ko bagomba guhita bahagarika amatora ya Perezida wa Federasiyo, bakabanza gukemura ibibazo bivugwa muri Komisiyo y’amatora.

Mu ibaruwa ya FIFA, basabye Federasiyo kuba yabagejejeho zimwe mu nyandiko zirimo ibyagiye mu nama z’inteko rusange, inama zagiye zihuza Komisiyo y’amatora mu bihe bitandukanye, bigatangwa bitarenze ejo hashize, ndetse bakaba bahagaritse n’ibikorwa byose by’amatora kugeza igihe bazahabwa andi mabwriza mashya na FIFA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka