De Gaulle uyobora Ferwafa arashinjwa kwihemba amafaranga ya Manda ataratorerwa

Abagize inama y’ubutegetsi ya Ferwafa bandikiye umuyobozi wa Ferwafa bamusaba gutanga ibisobanuro by’amafaranga yashyize kuri konti ye kandi atayagenewe.

Muri iki gitondo ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle yashinjwe na bagenzi be bayoborana iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru gukoresha umutungo wa Ferwafa mu nyungu ze bwite, ndetse anahabwa amasaha 48 ngo abe yamaze gutanga ubusobanuro.

Nzamwita Vincent de Gaulle arashinjwa na bagenzi be gukoresha umutungo wa Ferwafa atabagishije inama
Nzamwita Vincent de Gaulle arashinjwa na bagenzi be gukoresha umutungo wa Ferwafa atabagishije inama

Nyuma yo kubona iyi baruwa Umuyobozi wa Ferwafa yandikiwe, Kigali Today yagiranye ikiganiro gito na Visi Perezida w’iri shyirahamwe Kayiranga Vedaste, yadutangarije ko iyi baruwa bamaze kuyoherereza umuyobozi wa Ferwafa, ikaba yagombaga kumugeraho muri iki gitondo, nyuma bakazamenya ikigomba gukorwa kuri iki kibazo.

“Uwandikiwe iyi baruwa yayibonye muri iki gitondo, ni twe twayanditse, dukorana inama inshuro nyinshi, aha twagiraga ngo tunungurane inama tutazasigara tubazwa ibintu by’amakosa birimo gukoresha umutungo wa Ferwafa nabi, ubwo nitumara kwicara tukaganira nib wo tuzamenya icyo gukora"

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa Umuyobozi wa Ferwafa ngo yigeneye amafaranga angana na 20 000 $ (ibihumbi makumyabiri) ahwanye na 16 760 000 Frw, aya akaba ari amafaranga yari agenewe Perezida wa Ferwafa mu gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari utangira 1/07/2017 kugeza 30/06/2018

Muri yi baruwa kandi, aba bayobozi basanzwe bayoborana na Nzamwita Vincent de Gaulle bavuga ko n’ubundi uyu muyobozi wabo yakomeje kugaragaza imikoranire idahwitse n’abo bakomeje kuyoborana iri shyirahamwe.

Ibaruwa Umuyobozi wa Ferwafa yandikiwe

De Gaulle nawe yanditse asaba ko ayo mafaranga yashyirwa kuri Konti ye, anabamenyesha ko imisoro izishyurwa na Ferwafa

Biteganyijwe ko tariki 10/09/2017 ari bwo hazatorwa Umuyobozi wa Ferwfafa aho Nzamwita Vincent de Gaulle azaba ahanganiye na Mwanafunzi Albert usanzwe ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntago byoroshye. None se niba ayo mafaranga agenewe gutunga Perezida Wa FERWAFA muri manda itaha, ubwo De Gaule abona aramutse adatowe uwamusimbura yazatungwa n’iki? Sinzi niba CAF yazatanga indi living allowance for the newly elected president of FERWFA.

alias yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka