DCMP isimbujwe Maniema Union muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabuze amikoro yo kuza i Kigali gukina imikino ya CACAFA Kagame Cup ihita isimbuzwa AS Maniema Union.

AS Maniema yemeye kwitabira CECAFA Kagame Cup isimbuye DCMP
AS Maniema yemeye kwitabira CECAFA Kagame Cup isimbuye DCMP

Mu gihe habura umunsi umwe ngo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rigiye gukinirwa mu Rwanda ritangire, DCMP yatangaje ko idafite ubushobozi bwo kwitabira.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwahise buyisimbuza AS Maniema Union na yo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwemera kwitabira iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Maniema Union yahise ishyirwa mu itsinda D ari ryo DCMP yari irimo ikazakina umukino wa mbere icakirana na Gor Mahia yo muri Kenya ku wa mbere tariki ya 8 Nyakanga kuri Stade Umuganda i Rubavu ari na ho imikino yose y’iri tsinda izabera.

Imikino yo mu itsinda A na C izakinirwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe itsinda B ririmo Mukura VS rizakinira i Huye.

Umukino uzabimburira aya marushanwa uzahuza Heegan yo muri Somalia na Green Eagles yo muri Zambia mu itsinda rya gatatu ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyambirambo guhera saa saba ukazakurikirwa n’undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza APR FC na Proline yo muri Uganda na wo ukazabera i Nyamirambo guhera saa kumi.

Amakipe 16 ni yo n’ubundi agiye kwitabira CECAFA Kagame Cup.

Itsinda A: Rayon Sports (Rwanda), TP Mazembe (DRC), KMC (Tanzania), Atlabara (Sudan y’Epfo)
Itsinda B: Azam (Tanzania), Mukura (Rwanda), Bandari (Kenya) and KCCA (Uganda)
Itsinda C: APR (Rwanda), Green Buffaloes (Zambia), Proline (Uganda) and Heegan (Somalia)
Itsinda D: Gor Mahia (Kenya), AS Maniema Union (DRC), KMKM (Zanzibar), and AS Port (Djibouti)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka