Daddy Birori wakiniye Amavubi yasubiye muri AS Vita Club

Rutahizamu Daddy Birori wahoze akinira Amavubi na Mukura VS, yongeye gusubira mu ikipe ya AS Vita Club yo muri Congo

Taddy Etekiama uzwi nka Daddy Birori mu Rwanda, ubu ari gukorera imyitozo mu ikipe ya AS Vita Club yakinnyemo igihe kirekire, aho ategereje kuyisinyira byemewe n’amategeko ngo azayikinire mu mwaka w’imikino uri hafi gutangira.

Daddy Birori yasubiye muri AS Vita Club yakiniye imyaka irindwi
Daddy Birori yasubiye muri AS Vita Club yakiniye imyaka irindwi

Iyi kipe ya AS Vita Club si Taddy Etekiama gusa yagaruye, ahubwo yanagaruye rutahizamu Kila Ngundikama, aba bakaba baje biyongera ku munya-Mauritania Sidi Yacoub ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yarasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Daddy Birori yanakiniye Amavubi
Daddy Birori yanakiniye Amavubi

Daddy Birori wakiniye amakipe arimo Mukura VS, usibye kuba yarakiniye Amavubi azwi ho no kuba yaratumye u Rwanda ruhanwa na CAF, nyuma yo gukinira ku byangombwa bitandukanye mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no muri AS Vita Club.

Daddy Birori mu Rwanda yakiniye Mukura Victory Sports 2008-2009, akinira ATRACO mu mwaka wa 2009-2010, akinira Kiyovu Sports hagati ya 2010 na 2012, aza kwerekeza muri AS Vita Club yakiniye imyaka irindwi hagati ya 2012 na 2019, aza kwerekeza muri Angola aho yakiniye amakipe nka Kabuscorp na Sagrada Esperança

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka