Cristiano Ronaldo yavuze ko umubare ‘7’, ari umubare ukora ibitangaza

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umukinnyi w’icyamamare ku isi Cristiano Ronaldo, yagaragaje ibyishimo yatewe no gusubira muri Manchester United, asubiye gukinira nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayivuyemo.

Yashyize ifoto kuri urwo rubuga rwe, yandikaho amagambo y’icyongereza agaragaza ko Manchester United ayikunda bidasanzwe.

Yagize ati “I’m back where I belong. My never ending love”, tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yagize ati “Nsubiye iwacu, aho ngomba kuba ndi. Urukundo rudashira”.

Munsi y’iyo foto, Cristiano yagaragaje ko kuba azakomeza kwambara numero 7, bizakomeza kumuha amahirwe, kuko ngo umubare karindwi ukora ibitangaza. Yagize ati “7 is the magic number”, bishatse kuvuga ngo 7 ni umubare ukora ibitangaza.

Iyo nimero, ni yo yambaraga mbere y’uko ava muri Mancherser United yerekeza muri Real Madrid, akomezanya na yo kugeza muri Juventus none ni na yo azokomeza kwamba n’ubundi muri Manchester United.

Manchester United yemeye kwishyura miliyoni 12,8£ ku masezerano y’amezi 10 Cristiano Ronaldo yari asigaje muri Juventus, bagakomezanya urugendo rw’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 2, amasezerano ashobora kongerwa.

Gusa, Ronaldo yahisemo gusubira muri Manchester United aho yamaze imyaka itandatu, atwara ibikombe bitatu bya Premier League, kimwe cya Champions League, bibiri bya League Cup, FA Cup imwe, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe na Community Shield ubwo yatozwaga na Sir Alex Ferguson.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka