Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo ku bwumvikane bw’impande zombi.

Mu itangazo yasohoye Manchester United yavuze ko impande zombi zatandukanye mu bwumvikane. Iyi kipe yakomeje ivuga ko ishimira uyu mugabo w’imyaka 37 ibyo yabakoreye mu nshuro ebyiri yabaye muri iyi kipe aho yayitsindiye ibitego 145 mu mikino 346 yayikiniye.

Cristiano Ronaldo nawe mu butumwa bwe yashyize hanze yavuze ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Manchester United bemeranyije gusesa amaseezerano yongeraho ko akunda iyi kipe n’abakunzi bayo kandi ko bitazahinduka abifuriza ibyiza mu gice cya shampiyona gisigaye ndetse no mu gihe kiri imbere.

Gutandukana kwa Ronaldo na Manchester United biturutse ku magambo uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal aherutse gutangaza mu kiganiro yagiranye n’umunyakuru Piers Morgan aho yavuze ko ikipe nta mpinduka yigeze igira kuko ibyo yabonaga ku myaka 21 aribyo akibona kuri 37 afite kugeza ubu. Uyu mugabo kandi yanavuze ko nta cyubahiro agomba umutoza wiyi kipe Erik Ten Hag kuko ngo nawe atamwubaha.

Cristiano Ronaldo yageze bwa mbere muri Manchester United mu 2003 afite imyaka 18 y’amavuko ahava mu 2009 agiye muri Real Madrid ariko ahagaruka mu mpeshyi ya 2021 avuye mu ikipe ya Juventus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka