Cristiano Ronaldo yasinyiye Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite

Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, Cristiano Ronaldo yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko, amasezerano yasinyiye Al-Nassr azageza mu 2025 ari umukinnyi wayo, aho nibura azahembwamo miliyoni 400 z’Amayero kuko ku mwaka azajya ahembwa miliyoni 200 z’Amayero.

Kugeza ubu ikipe ya Al-Nassr muri shampiyona ya Arbie Saoudite 2022-2023, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 mu mikino icumi imaze gukinwa, mu gihe ku mwanya wa mbere hariho ikipe ya Al-Shabab ifite amanota 25.

Cristiano Ronaldo yaherukaga gutandukana n’ikipe ya Manchester United mu kwezi k’Ugushyingo 2022, nyuma y’ikiganiro yatanze anenga imikorere y’iyi kipe ndetse anavuga ko atakubaha umutoza wayo Erik Ten ngo kuko na we atamwubashye, byatumye iyi kipe ihitamo gusesa amasezerano yari asigaranye yari kurangira muri Kamena 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka