Zimwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mpera z’icyumweru ndetse n’intangiriro z’iki, haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hatandukanye, ni umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC, ariko ugasubikwa ugeze ku munota wa 23.
Ibyabanjirije isubikwa ry’umukino
Abanyamakuru babanje kubwirwa ko nibatimuka aho bari bicaye umukino usubikwa
Mbere y’umukino, Komiseri w’uyu mukino yabanje kumenyesha abanyamakuru ko aho bari bicaye (iruhande rw’imyanya y’icyubahiro/VIP), abasaba kujya kwicara mu myanya yagenewe abanyamakuru.
Gusa aho basabwaga kwicara abanyamakuru baberekaga imbogamizi z’uko hari intebe zidahagije kandi basabwa kwicara bashyizemo intera y’intebe eshatu hagati, gusa komiseri w’umukino yongera kubabwira ko bagomba kwimuka uko byagenda kose, baza kwimuka bajya kwicara ahasanzwe hicara abafana, maze umukino ubona gutangira.
Umukino uratangira….
Umukino waje gutangira, ariko ubwo wakinwaga telefoni zitangira gucicikana, utunama ku kibuga turatangira, bigaragara ko haba hari ikidasanzwe cyabaye ku kibuga, biza kugeraho Komiseri w’umukino amanuka ku murongo w’ikibuga, asaba umusifuzi wo hagati guhagarika umukino.
Umusifuzi wo hagati yaje guhamagara aba kapiteni b’amakipe yombi, Rugwiro Herve ndetse na Nshuti Dominique Savio bababwira ko umukino ugiye guhagarara, umusifuzi arawuhagarika ubundi abakinnyi basubira mu rwambariro.
Ku kibuga havugiwe byinshi….
Bamwe mu bo twabashije kubaza igitumye umukino uhagarara, bavuze ko hari impungenge z’uko igihe Rayon Sports yatsinda igitego abafana bari mu nkengero bashobora guhita binjira muri Stade, abandi bakavuga ko umukino wahagaritswe na Polisi y’Umujyi wa Kigali.
Ferwafa yatangaje uruhande rwayo
Nyuma yo guhagarikwa k’uyu mukino, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ko guhagarikwa k’uyu mukino kwatewe no kuba baraje gusanga nta bashinzwe umutekano bari ku kibuga
Ubwo butumwa bwa FERWAFA bugira buti “Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC, bitewe n’uko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire”.
Bukomeza bugira buti “Guhagarika uwo mukino byatewe n’uko nyuma y’aho utangiriye, byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sport F.C yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nk’uko biteganywa n’amabwiriza. Ubuyobozi bwa FERWAFA burabasezeranya ko buzakomeza kunoza ibijyanye n’imitegurire y’imikino y’umupira w’amaguru”.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko atari yo yahagaritse umukino
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagiranye na Radio Flash, yatangaje ko umukino utahagaritswe na Polisi, ko ubwayo itari yigeze imenyeshwa iby’uyu mukino.
Yagize ati “Ntabwo ari byo ko ari Polisi yahagaritse umukino kuko n’itangazo rya Ferwafa ryarabigaragaza yisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru, ntaho bihuriye n’ibivugwa ko ari Polisi yawuhagaritse. “
“Icyagaragaye ni uko abateguye uyu mukino batigeze bakora ibisabwa nk’uko bisanzwe bigenda, kubwira Polisi ngo ize icunge umutekano, kumenyesha igihe izabera n’aho izabera, ntaho bihuriye n’uko ari Polisi yahagaritse umukino, ntabwo Polisi yagize uruhare mu kuba umukino wahagarara”\
CP John Bosco Kabera ati “mwabaza Ferwafa icyatumye yisegura”
"Icya mbere ni uko Polisi itigeze imenyeshwa itegurwa, ishyirwa mu bikorwa ndetse n’ikinwa ry’uwo mukino."
"Icya kabiri, nta rujijo rugomba kubaho kuko yaba Ferwafa yasohoye itangazo ibisobanura inisegura, mwumvise mufite izindi ngingimira mwakwiyambaza Ferwafa mukayibaza impamvu yiseguye, ntabwo Polisi yasabwa gucunga umutekano ku mukino ngo ibyange"
“Nta kuntu urwego rusanzwe rutegura imikino rwakwiyambaza Polisi ngo ize gucunga umutekano kuri uyu mukino ngo ireke kubikora, inzego zikwiye kujya zikorana neza nk’uko bisabwa.”
Uyu ni umukino wa kabiri wa gicuti wa Rayon Sports uhagaritswe
Tariki ya 7 Ugushyingo 2020, ikipe ya Rayon Sports ni bwo yakinnye umukino wa mbere wa gicuti mu gutegura shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, aho yari yahuye na Alpha Fc yo mu cyiciro cya kabiri, umukino waje guhagarikwa ku munota wa 70.
Impamvu yatanzwe yatumye uyu mukino uhagarara, ni amabwiriza yatanzwe na Ferwafa yahamagaye ngo umukino uhagarare, aho bavugaga ko batari barigeze bamenyeshwa ko uyu mukino uzaba ndetse n’abafana biganjemo abana bari inyuma y’uruzitiro rw’ikibuga cyo mu Nzove.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|