#COVID19: Udushya n’ibihe bidasanzwe byaranze isubukurwa rya Bundesliga (AMAFOTO)

Shampiyona y’u Budage ni yo yabimburiye izindi mu zikomeye ku mugabane w’I Burayi, aho isubukurwa ryayo ryaranzwe n’udushya tugendanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/05/2020, ni bwo hasubukuwe shampiyona y’u Budage izwi nka Bundesliga, iba shampiyona ya mbere muri shampiyona zikunzwe ku isi isubukuwe nyuma yo guhagarikwa kwa nyinshi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Amatsiko yari menshi ku bantu bifuzaga kureba uko imikino iza kuba imeze, uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari bubashe kubahirizwa, niba byashoboka ko abakinnyi bashobora gukina badakoranaho ndetse n’ibindi.

Umwe mu mikino wabimburiye indi ndetse wari utegerejwe na benshi, ni umukino w’amamkipe ahangana (Derby) wahuje Borussia Dortmund na Schalke 04, uyu mukino warangiye Borussia Dortmund inyagiye ibitego 4 – 0 ikipe ya Schalke 04.

Muri uyu mukino, rutahizamu Erling Braut Haaland ni we wafunguye amazamu ku munota wa 29, aba umukinnyi wa mbere utsinze igitego nyuma ya COVID19, igitego iyi kipe abakinnyi baje kwishimira bategeranye, bituma ifoto ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangira gushira amatsiko y’ibyo bibazaga.

Gusa ariko nta byera ngo de, ku Cyumweru ubwo Hertha Berlin yataindaga Hoffenheim 3-0, ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ifoto ya y’umubiligi Dedryck Boyata akora mu isura ya mugenzi we Marko Grujic, bituma benshi babyibazaho by’umwihariko umutoza we, wavuze ko mu mikino itaha bitazasubira.

Uko umunsi wa mbere w’iyi mikino inerekanwa kuri StarTimes yagenze

Ku wa Gatandatu tariki 16/05/2020

Borussia Dortmund 4-0 Schalke
FC Augsburg 1-2 Wolfsburg
Fortuna Dusseldorf 0-0 SC Paderborn 07
Hoffenheim 0-3 Hertha Berlin
RB Leipzig 1-1 SC Freiburg
Eintracht Frankfurt 1-3 M’gladbach

Ku Cyumweru Tariki 17/05/2020

Cologne 2-2 Mainz
FC Union Berlin 0-2 Bayern Munich

Kuri uyu wa Mbere tariki 18/05/2020

20h30 Werder Bremen ? - ? Bayer Leverkusen

Mu mafoto, reba uko isubukurwa ry’iyi shampiyona ryagenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka