#COVID19: Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe, Ferwafa itegekwa kwishyura ibyo gupimisha amakipe yose

Minisiteri ya siporo mu Rwanda yamaze guhagarika shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, inasaba Ferwafa kwishyura ibijyanye no kwipimisha ku makipe yose.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri ya siporo mu Rwanda (MINISPORTS), yatangaje ko yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ishingiye ku igenzura yakoze rigaragaza ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa Coronavirus.

Shampiyona yahagaritswe
Shampiyona yahagaritswe

Minisports yatangaje ko imyitoz ndetse n’imikino bihagarutswe guhera tariki 12/12/2020, isaba ko abakinnyi n’abatoza batemerewe kuva aho mu mwiherero.

Minisports kandi yanategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”kwishyura amafaranga yose ajyanye no gupimisha abakinnyi ndetse n’abatoza bari baritabiriye imikino ya shampiyona yari igeze ku munsi wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

COVID 19 IMEZE nabi amakipe niyihangane nakundi gux ubuzima bwakipe biraba ib5bazo kuburyo bwamikoro

IRADUKUNDA DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka