#COVID19: Bamwe mu bakina umupira w’amaguru bari mu bwigunge bukabije

Ubushakashatsi bwasohowe kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 n’urugaga mpuzamahanga rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga (FIFPRO), bwerekana ko nibura umukinnyi umwe mu bakinnyi icumi, agaragaza ibimenyetso by’agahinda gasaze no kwigunga (depression), nyuma y’aho amarushanwa ahagarikiwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibibuga by'umupira w'amaguru byarenzwe n'ibyatsi (ifoto: AFP)
Ibibuga by’umupira w’amaguru byarenzwe n’ibyatsi (ifoto: AFP)

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’itariki ya 22 Werurwe na 14 mata bukorerwa ku bakinnyi 1.600 baba mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubusuwisi, Afurika y’epfo na Leta zunze ubumwe za Amerika , ndetse n’ahandi hose ku isi aho ingamba zo kwirinda icyorezo Covid-19 zakajijwe.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abagore aribo bugarijwe cyane n’iki kibazo kuko mu babajijwe, abagera kuri 22% bagaragaje ibimenyetso by’agahinda gasaze no kwigunga (depression), mu gihe abagabo ari 13%.

Ijanisha ry’abakinnyi bagaragaza ibimenyetso by’agahinda gasaze ngo byari hejuru ku bakinnyi bahangayikishijwe n’ejo hazaza habo mu ruhando rw’umupira w’amaguru, nkuko bivugwa n’uru rugaga mpuzamahnga rw’abakinnyi mu bushakashatsi rwafatanyijemo n’ibitaro bya kaminuza ya Amsterdam.

Uru rugaga rukomeza ruvuga ko impungenge ku buzima bwo mu mutwe bw’abakinnyi zidakwiye gutuma amarushanwa asubukurwa igitaraganya, nkuko byavuzwe n’umunyamabanga wa FIFPRO mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka