COVID-19 ishobora kurangiza ibibazo byo guta agaciro kw’ifaranga muri ruhago

Karl-Heinz Rummenigge, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikipe ya Bayern Munich, asanga icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gishobora kurangiza ibibazo byo guta agaciro kw’ifaranga muri ruhago.

Karl Heinz Rummenige, Perezida wa Bayern Munich
Karl Heinz Rummenige, Perezida wa Bayern Munich

Ibi yabivuze muri numero iheruka y’ikinyamakuru cya Bayern Munich uyu mugabo yabereye umukinnyi kuri ubu akaba ayibereye Perezida.

Yagize ati “Iki cyorezo nikirangira ibintu bizongera kujya mu buryo, bizatuma ifaranga risubirana agaciro kari karaguye kuko ubu abakinnyi bari bafite ibiciro bihanitse ku isoko, ikindi n’imishahara yabo yazamukaga mu buryo bukabije.

Uyu mugabo ntiyiyumvisha uburyo igiciro gitangwa ku bakinnyi cyazamutse kuko avuga ko atumva uburyo umukinnyi nka Neymar agurwa miliyoni 220 z’amayero amafaranga kuri we avuga ko ari hafi y’ayubatse sitade y’iyi kipe izwi ku izina rya Allianz Arena.

Ikipe ya Bayern Munich ayobora iri mu makipe atajya atanga amafaranga menshi haba mu kugura no mu guhemba abakinnyi. Umukinnyi iyi kipe yatanzeho amafaranga menshi ni Umufaransa LUCAS HERNANDEZ yaguze miliyoni 72 z’Amayero avuye mu ikipe ya Atletico Madrid muri Espagne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka