Coronavirus, Ubuzima muri Zambia n’Amavubi mu kiganiro kirambuye na Faustin Usengimana

Myugariro Faustin Usengimana wa FC Buildcon muri Zambia, aratangaz ako afite icyizere cyo kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Myugariro Usengimana Faustin ubu ari gukina umwaka wa kabiri w’imikino mu ikipe ya Buildicon yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia, ikipe yerekejemo avuye mu ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda, nyuma yo gufatanya nayo kwitwara neza mu mikino ya CAF Cpnfederation Cup ubwo bageraga muri ¼ cy’irangiza.

Faustin yagiye Zambia avuye muri Rayon Sports
Faustin yagiye Zambia avuye muri Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today aho ari muri Zambia kugeza ubu, Faustin Usengimana avuga ko kugeza ubu bumeze neza, n’ubwo shampiona yabo kimwe n’ahandi yahagaze ntabashe guhita abona uko aza kureba umuryango we mu Rwanda, ko nk’umunyamahanga agerageza kubyitwaramo neza.

Yagize ati “Ubuzima muri Zambia bumeze neza, Coronavirus hataragarara abantu benshi bayanduye twakoraga imyitozo bisanzwe ariko tubizi ko imikino bayikuyeho kuko n’ibindi bihugu bari barahagaze, ariko nyuma uko umubare wiyongereye ni bwo Perezida w’igihugu yatanze itegeko ko gahunda zo guhura cyane kw’abantu bihagarara birimo n’imyidagaduro.”

Ubu ni myugariro ngenderwaho mu ikipe ya Buildicon
Ubu ni myugariro ngenderwaho mu ikipe ya Buildicon

“Nk’umunyamahanga muri ibi bihe, ibi byari ibihe byo kuba uri kumwe n’umuryango wawe mu gihugu cyawe, ariko nk’umugabo aho ikibazo giteye uri ugerageza kucyitwaramo neza, gusa ntabwo byatugoye kuko twari tumaze kumenyera kandi ubuzima buragenda neza nta kibazo.”

Faustin kandi ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse na 1/4
Faustin kandi ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse na 1/4

Faustin Usengimana, atangaza ko kugeza ubu yizeye ko mu minsi iri imbere azongera kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi, n’ubwo mu minsi ishize atari yahamagawe.

“Umukinnyi wese aho ari aba atekereza ku ikipe y’igihugu, akazi kose ukora uba utekereza kuba watanga umusanzu cyangwa inkunga ku gihugu, nanjye aho ndi mba ntekereza ko ngomba gukorera igihugu cyambyaye.”

Faustin Usengimana avuga ko igihe icyo ari cyo cyose yiteguye kugaruka mu Mavubi
Faustin Usengimana avuga ko igihe icyo ari cyo cyose yiteguye kugaruka mu Mavubi

“Mperuka mu ikipe y’igihugu ku mukino wa Cote d’Ivoire ariko sincika intege kuko ni ko kazi kanjye, nkomeza gukora kandi iteka iyo ukoze cyane ubona umusaruro mwiza , nanjye ndabyizera ko igihe icyo ari cyo cyose nzagaruka mu ikipe y’igihugu”

Usengimana Faustin (no15) mu gikombe cy'isi u17 muri Mexique
Usengimana Faustin (no15) mu gikombe cy’isi u17 muri Mexique
Faustin ahanganye na Juan San Martin wa Uruguay muri Mexique
Faustin ahanganye na Juan San Martin wa Uruguay muri Mexique

Faustin Usengimana yamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique, aho ari nawe watsinze igitego cyahesheje u Rwanda itike, nyuma yaje gukomereza mu ikipe ya Rayon Sports n’ubundi yari yaturutsemo, aza kuyivamo ajya muri APR FC, nyuma yahoo asubira muri Rayon Sports, aho yavuye yerekeza muri Zambia ari gukina kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka